Nyamagabe: Hari abakora urugendo rw’amasaha atandatu bava banajya kwiga

Mu Karere ka Nyamagabe ni hamwe mu hakunze kuvugwa ikibazo cy’abana bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri bigatuma bakererwa, abandi bagacika intege zo kwiga bikaba byatuma barivamo.

Abo mu Murenge wa Kaduha bavuga ko iyo abana barangije icyiciro rusange bacibwa intege no gukomeza kubera urugendo bakora bajya kwiga mu isantere ya Kaduha, ahari ibigo bibiri abana bigamo kugeza mu wa gatandatu w’ayisumbuye.

Nk’abana biga ku ishuri rya Kirehe Catholique kugira ngo bajye kwiga kuri ibyo bigo birimo Es Kaduha, kugenda no kugaruka bakoresha amasaha atandatu.

Imvune abana bo muri iki gice bahura na zo mu kujya no kuva ku ishuri, ngo hari igihe zituma bata ishuri.

Hari Umwarimukazi wabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko n’abana baturuka ahitwa mu Mukongoro bakora urugendo rutari munsi y’amasaha ane bava banajya ku ishuri, mu gihe cy’imvura ibacikiraho, bamwe bagahitamo gusiba.

Yagize ati “Barakerererwa cyane, bakanasiba, kuko rimwe na rimwe iyo arebye akabona amasaha yamurenganye, wenda nk’imvura yaramukiye ku muryango, aravuga ati n’ubundi ndagerayo nsanga basohotse, agahitamo gusiba.”

Blaise Bucyedusenge w’i Kaduha, we avuga ko ababyeyi bafite abana baturuka kure binubira ko nta n’icyo babafasha mu mirimo yo mu rugo, kuko igihe cyabo cyose gishirira mu nzira.

Yagize ati “Kubera ko niba umwana avuye mu rugo saa kumi n’imwe akajya mu masomo, nimugoroba agataha saa kumi n’imwe akagera mu rugo saa mbiri, ahagera ahita arya anaryama. Nta murimo n’umwe yakora.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Thadée Habimana, yabwiye Kigali Today ko ikibazo cy’abanyeshuri bajya kwiga kure kitari i Kaduha gusa, ahubwo kiri mu Karere hose.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko iki kibazo bagenda bagikemura buke buke uko ubushobozi bugenda buboneka ko n’ikibazo cy’abana b’i Kirehe kiri mu byo bazaheraho bakemura.

Hari abana bagenda amasaha atandatu bajya kwiga kuri ES Kaduha

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW