Nyamasheke: Umugabo uherutse gutema ingurube basanze yapfuye

Umugabo witwa Mutabazi Gratien w’imyaka 74 y’amavuko uherutse kwifata agatema ingurube yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.

Byabaye ku wa 30 Mutarama 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mudugudu wa Musagara, akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Umwe mu baturanyi be yabwiye UMUSEKE ko mu rugo rwa nyakwigendera habaga amakimbirane adakabije cyane.

Ati“Amakimbirane yari arimo, ntabwo byaribirenze ni amwe yo mu muryango.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko ku cyumweru yasohoye ingurube mu kiraro arayitema ariko abisabira imbabazi.

Ati” No ku cyumweru yari yasohoye ingurube mu kiraro arayitema nta muntu bagiranye ikibazo twabigiyemo birarangira, asaba imbabazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye UMUSEKE ko basanze uwo mugabo yimanitse mu mugozi.

Ati “Mutabazi Gratien basanze yimanitse, ubuzima bwe bwamaze kurangira, ntabwo turamenya icyatumye yiyahura, biragaragazwa na muganga.”

Yakomeje avugako kwiyahura byaterwa n’impamvu n’ibibazo bitandukanye, asaba abaturage kujya babigaragaza batariyambura ubuzima.

- Advertisement -

Ati” Icyo nakangurira abaturage n’ukumenya uburyo bwo kumenya ‘kujera’ ibibazo byatera kwiyahura niba ari n’amakimbirane hakabaho uburyo bwiza bwo kuyakemura.”

 

DONATIEN MUHIRE

UMUSEKE.RW i Nyamasheke