Nyanza: Abantu babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umukecuru wari mu kigero cy’imyaka 75 wari utuye mu Karere ka Nyanza.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyamayaga, mu Kagari ka Shyira, mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza ku itariki ya 01 Mutarama, 2024 (ku munsi mukuru w’Ubunani).

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera Mukangango Fraunie w’imyaka 75 bikekwa ko yishwe atemaguwe n’abantu batahise bamenyekana, ndetse ntiharamenyekana impamvu bamwishe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza hafatwa abantu babiri bakekwaho kwica uriya mukecuru.

Kuri uyu 02 Mutarama, 2024 mu masaha ya mugitondo umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ari kumwe n’umuyobozi w’igisirikare, Major Frank Mugisha, uwa Polisi, SP MUSONERA Eugene, n’umuyobozi wa RIB mu karere ka Ruhango, Samuel Nzasabimana n’umuhuzabikorwa wa DASSO, mu karere ka Nyanza Karanganwa Jean Nepomuscene bakoranye inama n’abaturage ijyanye n’umutekano, banihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yasabye abaturage gutanga amakuru y’uwo bakeka wese waba wishe uriya mukecuru kugira ngo bafashe inzego z’ubugenzacyaha gukora iperereza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza