Nyanza: Umugabo wavaga ku kazi yakubiswe n’inkuba

Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza,umugabo yakubiswe n’inkuba ubwo yari avuye mu kazi.

Byabereye mu Mudugudu wa Bukinankwavu mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umugabo witwa Sabayezu Alex w’imyaka 43 wari uvuye mu kazi ko gutwika amakara ageze hafi y’iwe,yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2024 mu karere ka Nyanza yarimo inkuba nyinshi ku buryo banagize ibyago bagatakaza umuturage wabo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera asize umugore n’abana batatu naho umurambo we wahise ujyanwa mu rugo iwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Nyanza