Nyanza: Umuturage yafatanwe boule 700 z’urumogi

Umuturage wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yafatanwe boule 700 z’urumogi.

Mu mpera z’icyumweru umunyamakuru wa UMUSEKE yageze mu mudugudu wa Bigega mu kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza abona imodoka yo mu bwoko bwa Toyota (Vigo) y’umweru irimo umugabo wari wambaye amapingu anambaye umupira w’umutuku.

Hari umupolisi wambaye impuzankano anafite imbunda inyuma muri iyo modoka harimo kandi abandi bantu bageze kuri bane ariko batambaye impuzankano ibaranga mu kazi.

Abaturage bari aho na bo ubwabo ntibahurizaga ku cyo uwo mugabo yaziraga, ndetse banavugaga ko uwo muturage ujyanwe mu modoka batamuzi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwo muturage wajyanwe mu modoka yari akuwe mu mujyi wa Kigali azanwe kwerekana aho yaranguraga urumogi i Nyanza, kuko yarucururizaga i Kigali, niko kumuzana kwerekana uwarumuranguzaga maze na we bamuta muri yombi.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yavuze ko biriya byabaye, uwarucuruzaga (aranguza) yitwa IDI na we yatawe muri yombi.

Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza