Nyanza: Urujijo ku munyeshuri wapfiriye ku ishuri

Mu ishuri ry’Ababyeyi rya ESPANYA, mu karere ka Nyanza , umwana witwa Umuraza Germaine w’imyaka 19, yitabye Imana biteza urujijo ku cyaba cyamwishe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa tariki ya 18 Mutarama 2024.

Amakuru UMUSEKE wamenye  ni uko akomoka mu karere ka Ruhango,Umurenge wa Byimana,Akagari ka Mpanda,Umudugudu wa Nyaburondwe. Ni umwana wa Ndayishimiye Jean na Uzamusaba Verena.

Amakuru avuga kandi ko uyu munyeshuri yagize ikibazo cy’uburwayi, aribwa umutwe ariko ubuyobozi ntibuhite bumwihutana kwa muganga ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ababyeyi rya ESPANYA,Mudahinyuka Narcisse,yabwiye UMUSEKE ko uyu munyeshuri yitabye Imana akigezwa kwa muganga.

Ati “Twagize ibyago, twapfushije umunyeshuri, byabaye muri ijoro ryakeye . Ni urupfu rusa nkaho rutunguranye kuko ejo yari muzima ,yasubiyemeo amasomo(etude) nk’abandi , yumva arwaye umutwe udakomeye,dufite umuganga mu kigo utanga ubuvuzi bw’ibanze. Aramusuzuma,amuha imiti,umwana nawe avuga ko bidakomeye cyane. Biza gukomera ku mugoroba nka saa tanu z’ijoro, niho twamujyanye kwa muganga, aza kwitaba Imana ageze kwa muganga.”

Mudahinyuka avuga ku kuba uyu mwana yatindanywe kwa muganga yagize ati  “Ntabwo nabyita ko ari uburangare kuko abanyeshuri bari hafi ye yaho barara, aho babivugiye, bakabibwira muganga,muganga yahise akora ibishoboka byose kugira ngo ajyanywe kwa muganga .Ntabwo navuga ko ari uburangare .

Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse na Polisi y’Igihugu baje  muri icyo kigo ngo bamenye intandaro y’urwo rupfu.

NSHIMIYIMANA Theogene

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/NYANZA