Nyanza: Urujijo kuri ba Gitifu bari gusezera umusubirizo

Hari abanyamabanga Nshingwabikorwa bakoraga mu karere ka Nyanza basezeye akazi ku mpamvu zitavugwaho rumwe.

Mu mezi abiri ashize ,hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari batatu bakoraga mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza ,basezeye akazi ku mpamvu bise izabo bwite gusa ntibyavugwaho rumwe.

Harimo  uwayoboraga Akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi witwa Ntambara Eugene, uwayoboraga Akagari ka Gishike, Kayirangwa  Clarisse  n’ uwayoboraga Akagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo, witwa Muhire Theogene bose bakaba barakoraga mu karere ka Nyanza kagizwe n’utugari turenga 50.

Bamwe mu bakiri mu myanya y’akazi ku  kuyobora utugari nabo babwiye UMUSEKE ko impamvu nyamukuru yatumye bagenzi babo basezera akazi idakosowe nabo babakurikira.

Impamvu rusange ivugwa mu mabaruwa yandikirwa akarere basezera akazi mu gihe kitazwi n’impamvu zabo bwite.

Umwe mu basezeye akazi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye UMUSEKE ko impamvu yashyize mu ibaruwa asezera akazi ntaho ihuriye n’ukuri.

Yagize ati”Nkigera mu kazi gitifu w’umurenge yambwiye ko nta kinyabupfura mfite, najya kugishaka kuri ‘google’ yongeraho ko nta gihe nzamara mu nzego z’ibanze gusa byahumiye ku mirari, mbwiwe ko meze nk’ufite amazirantoki.Nanga kwirirwa njya kubibwira Mayor mfata icyemezo ndasezera ku kazi.”

Undi wasezeye akazi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”Mu bihe bitandukanye gitifu w’umurenge yambwiraga nabi, ashyiraho igitutu ngo si nkora kandi nawe abibona ko ntako ntagira, nanamwereka ibikorwa by’imihigo yanjye, ntabyumve nsanga rero aho gukomeza gukorana n’umuntu uhora umbwira nabi igisubizo ari ukureka ako kazi nkajya gushakira mu bindi

Bamwe mu bagitifu b’utugari nabo batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye UMUSEKE ko n’ubwo hari ababanjirije ariko nta gikozwe bagakomeza kubwirwa nabi n’abagitifu b’imirenge nabo akazi bagasezera.

- Advertisement -

Bo ubwabo bifuza ko bibaye byiza abo bagitifu b’imirenge baganirizwa, niyo babaza inshingano abagitifu b’utugari  ariko ntibakabikore babwirwa nabi .Kuko bamwe muri bagitifu b’imirenge hari ubwo bakabya.

Umwe mu bagitifu b’utugari yasezeye akazi avuga ko ari ku mpamvu yise iye bwite ari nayo yashyize mu ibaruwa .

UMUSEKE wabajije umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ,Ntazinda Erasme, avuga ko ibaruwa ye bayibonye ndetse baranabimwerera akazi aragasezera.

Gusa Mayor Ntazinda abajijwe ibyavugwaga ko uriya gitifu yirirwaga ashyirwaho igitutu atari byo kuko n’ubuyobozi bw’Akarere butabimenyeshejwe.

Mu mwaka ushize wa 2023 hari bamwe mu bagitifu b’utugari bo mu karere ka Nyanza nabwo bavugaga ko gitifu w’umurenge wabayoboraga nawe batari babanye neza.

Umwe muri bo yandikiye  Akarere nawe asezera akazi gusa icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ntibwemeye ubusabe bwe kuko bwamubwiye kukuguma mu kazi ndetse bunafata icyemezo cyo kwimura bamwe muri bo harimo n’uriya wari wasezeye akazi bamujyana kuyobora Akagari mu wundi murenge.

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW i Nyanza