Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Kenya yifatiye ku gahanga abafata gusiramurwa (gukebwa) nk’ibintu birenze, abita ibigoryi biyoborwa buhumyi n’amadini.
Yabivuze kuri uyu wa 15 Mutarama 2024 imbere y’imbaga y’abo mu ishyaka rye ryitwa ODM, ubwo yari mu Ntara ya Busia.
Yavuze ibi nyuma y’abanyepolitiki baryaniye inzara umwe muri mukeba wabo ko adakwiye kuyobora kuko adasiramuye.
Odinga yavuze ko uvuga ko umuntu utarakebwe adakwiye kuyobora aba ari umushenzi ndetse wo kwamaganwa.
Yashimangiye ko ibintu byo gukebwa atari iby’aba-Bantu bo muri Afurika ko byazanywe n’amadini.
Yagize ati “Ibintu byo gukebwa bikorwa n’aba-Bantu bo muri Kenya gusa…ibi bintu byo gukebwa ni ibintu bidafite agaciro by’idini gusa.”
Odinga yatanze urugero ko muri Uganda, amoko abiri yonyine ari yo akebwa [ ku bana b’abahungu].
Amoko arimo Abaganda, Abasoga, Abanyankole, Abanyolo, Abatoro, Abacholi n’Abarang’i ngo ntibakozwa iyo mico y’inzaduka.
Odinga ati “Ugiye no muri DRC aba-Bantu ntibakebwa, ugiye muri Cameroun ntibakebwa, ugiye muri Africa y’Epfo ntibakebwa…ibi ni ikintu gito cyane n’umuntu ubifata nk’ibintu bikomeye ni pumbafu cyane.”
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gukebwa cyangwa gusiramurwa (circumcision), byagabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku rugero rwa 60%.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW