Perezida wa Rayon Sports yaburiye abafite imigambi yo kumukubita

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Jean Fidele Perezida wa Rayon Sports

*Wahava ujya muri “morgue”

Ikipe ya Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, igaruka ku bibazo biyirimo Perezida wayo, (Rtd Capt.) Uwayezu Jean Fidele yahaye gasopo abafite imigambi yo kumukubita.

Yavuze ko ngo hari abantu bakoze inama mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko ikipe nitsindwa bamusanga muri VIP bakamukubita we n’Umunyabanga Mukuru w’ikipe.

Ati “…Hazagire… iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera ko nitabaraga, cyangwa banyendereje, ariko unkubise wahava ujya muri morgue, morgue murayizi? (uburuhukiro bw’imirambo).”

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko iki cyumweru kirarangira ikipe ifite umutoza mukuru mushya, naho Mohamed Wade agakomeze kuyibera umutoza wungirije.

Ikipe kandi izaba ifite umutoza w’abazamu na we uzaza muri iki cyumweru.

Yavuze ko ikipe ya Rayon Sports atari iya Perezida wayo cyangwa undi, ko ari iy’Abanyarwanda bose. Yavuze ko abavuga ngo iragiye, cyangwa ngo irapfuye bazajya mbere yayo.

Mu kipe ya Rayon Sports harimo umwuka w’umujinya ku bafana nyuma y’aho ku wa Gatanu, Gasogi United iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -