RD Congo  yaganiriye na Afurika y’Epfo ku mugambi wo kurandura M23

Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yakiriye mu  biro bye intumwa ya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yitwa Jeff Radeb.

Umuryango wa SADC, Afurika y’Epfo ibarizwamo, wohereje ingabo muri Congo, zaje zisimbura iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zashinjwe kudatanga umusaruro mu rugamba rwo kurwanya M23.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu wa Congo, byatangaje ko Jeff Radeb wari uzanye ubutumwa bwa Cyril Ramaphosa baganiriye  uko amahoro n’umutekano byagaruka mu Burasirazuba bwa Congo, ari naho umutwe w’inyeshyamba za M23 ubarizwa.

Radebe yagize ati “Turafasha guverinoma ya Congo no kongera kunga ubumwe, umutekano n’uburumbuke by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo, bigizwemo uruhare n’ingabo za SADC.”

Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu birimo Angola, Botswana, Comoros, DRC, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe

Ingabo za mbere za Afurika y’Epfo zageze muri RDC tariki ya 15 Ukuboza 2023, hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Ingabo za Afurika y’Epfo zifatanya muri uru rugamba n’iza Tanzania na Malawi.

Ingabo za Afurika y’Epfo si ubwa mbere zije kurwana na M23 kuko muri 2013 zari muri Congo ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma ariko ikaza kuwurekura nyuma y’ubuhuza bwagizwemo uruhare na Perezida Museveni.

Radebe yari azanye ubutumwa bwa Perezida wa Afurika y’Epfo, bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -