Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Kaminuza y’Ubukerarugendo Ishami rya Ruhango, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwijeje abanyeshuri bahiga kubabonera akazi.
Uwashinze ishuri rya UTB, Mukarubega Zulfat avuga ko abanyeshuri bateganya kuhiga bazahabwa imirimo mu rwego rwo kurwanya no guhangana n’ikibazo cy’Ubushomeri mu rubyiruko.
Mukarubega avuga ko igitekerezo cyo gutangiza ishami ry’Ubukerarugendo mu Karere ka Ruhango, cyamujemo nyuma y’impanuro bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aho yasabaga ubufatanye bw’Inzego za Leta n’abikorera mu Iterambere ry’Igihugu.
Avuga ko urugero rw’abo bazaha akazi arukura ku mubare munini w’abo bamaze guhesha akazi barangije muri Kaminuza yabo i Kigali ndetse n’ishami rya Rubavu.
Ati “Twasinyanye amasezerano n’Amahoteli yo mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu by’amahanga, ko abarangiza muri Kaminuza yacu bazajya bazibonamo akazi.”
Yavuze ko ayo mahirwe abandi babona, agomba kugera ku rubyiruko rutuye mu Ntara y’Amajyepfo.
Hatangimana Jean Bosco ufite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ubushabitsi, avuga ko mbere yuko ahabwa akazi muri UTB, yabanje kuba umushomeri igihe kinini biba ngombwa ko asaba akazi k’ubuyede kugira ngo abashe gutunga umuryango we.
Ati “Icyo gihe nasunikaga ingorofani irimo sima ntitaye ku mashuri mfite.”
Hatangimana avuga ko uko iminsi yagiye ihita indi igataha, yumvaga imirimo y’ubuyede igiye kurangira agasubira mu bushomeri ubugira kabiri.
Ati “Nigiriye inama yo kwegera ubuyobozi bwa UTB mbabwira ko mfite icyiciro cya 2 bemera kumpa akazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko aka Karere kubakiye ku bukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.
Ati “Buri kwezi twakira abaturage bagera ku 15000 baje gusenga, kuba byiyongereyeho n’Itangizwa rya Kaminuza ifite Ubukerarugendo mu nshingano ni amahirwe tugize.”
Kaminuza y’Ubukerarugendo imaze kwandika abanyeshuri 65 ku bihumbi birenga 3 igomba kwakira ugereranyije n’ubushobozi inyubako zifite.
Usibye kwizeza abanyeshuri akazi, Ubuyobozi bwa UTB buvuga ko buzishyurira abanyeshuri 100 bakomoka mu miryango itishoboye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ Ruhango