Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu ku itariki 19 Mutarama 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bitatu by’ishuri byo mu karere ka Rusizi .
Ibi biza byabaye ejo ku isaha ya saa munani byatwaye amabati y’ibyumba bitatu by’ishuri muri Gs Gikundamvura, mu Murenge wa Gikundamvura.
Ubuyobozi bw’ishuri bwabwiye UMUSEKE ko ibi biza byabaye abanyeshuri bari kwiga,imana ikinga akaboko nta munyeshuri wahaburiye ubuzima nta n’uwakomeretse.
Umuyobozi w’ishuri rya Gs.Gikundamvura, Ntwangwanabose Jean Marie ,yahamije ko muri ibyo biza nta muntu witabye Imana.
Ati”Ejo saa munani n’igice (14h30) imvura nyinshi irimo n’umuyaga mwinshi yaraguye ivana amabati ku byumba by’ishuri twagize amahirwe nta munyeshuri wakomeretse“.
Uyu muyobozi Jean Marie yakomeje ahumuriza ababyeyi n’abana ko badahagarika amasomo.
Ati”Turi kubireba ntibyatuma amasomo adakomeza abana nti babura kwiga”.
Ikigo Meteo-Rwandacyari cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 (kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10), ibice bimwe by’Iburengerazuba n’Amajyepfo by’Igihugu bizagwamo imvura nyinshi, mu gihe ahandi hazaboneka isanzwe.
Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 10 na 120 ni yo yari iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.
- Advertisement -
Ahenshi mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru akaba ari ho hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama, kuko ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 10 na 60.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI