Rusizi: Umumotari yishwe atewe ibyuma

Umumotari witwa Eric Dushimimana wo mu Karere ka Rusizi yishwe atewe ibyuma nyuma yo kugeza umugenzi aho bari bumvikanye, bakahasanga undi muntu bakamuviraho inda imwe bakamwica.

Ni ubugizi bwa nabi bwabereye mu mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Kabagina mu murenge wa Nyakarezo, mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira ku wa 31 Mutarama 2024.

UMUSEKE wamenye ko ubwo nyakwigendera yagezaga umugenzi ahitwa mu Mburamazi aribwo yatewe ibyuma.

Dushimimana ngo yagerageje kwirwanaho anatabaza abaturage ariko abo bagizi ba nabi bamurusha imbaraga baramwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, avuga ko muri iryo joro uwaketswe bagiye kumureba basanga ni umushumba, umubiri we wari wuzuye amaraso.

Ati “Twamumenye tujya kumureba, ni umushumba wo mu rugo twasanze amaze gukuramo imyenda umubiri wuzuye amaraso no kurutoki yakomerekejwe n’icyuma yari afite.”

Iperereza ryafashe abarimo uwitwa Irakoze Elisa w’imyaka 21 n’uwitwa Hakizimana Jackson w’imyaka 19.

Abo bagizi ba nabi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.

 

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi