Rusizi: Umwarimu yarumye umugore we ugutwi

Umugabo wigisha muri GS Ntura yarumye umugore we ugutwi, abaturanyi batabaye basanga uwo mugore avirirana amaraso no ku munwa w’uyu mugabo hariho amaraso.

Amakuru umuseke wamenye ni uko uriya mugabo yarumye igice cy’ugutwi k’umugore we akagikuraho.

Uyu mugabo witwa Shema w’imyaka 34, umugore we w’imyaka 30, na we akora mu burezi, ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri kimwe mu bigo biri mu Karere ka Rusizi.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye UMUSEKE ko batunguwe n’urwo rugomo, kuko batabikekaga ko urugo rwab’abo barezi ruri mu zibanye nabi.

Ati “Ntawatekerezaga ko uru rugo rwari mu zibanye nabi, bagendaga bagatumira n’inshuti bagasangira nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yabwiye Imvaho nshya ko kuba abakoze uru rugomo barungiwe mu muryango nk’ubuyobozi bwo mu karere batamenye ibibazo rufite.

Yongeyeho ko bibabaje ko nk’abarezi bagatanze urugero rw’imibanire myiza, ari bo bahindukira bagakora urugomo.

Uyu muyobozi yavuze ko amakimbirane hagati y’abashakanye, mu karere ka Rusizi agenda agabanuka nyuma yo gufata icyemezo cyo gusezeranya mu mategeko imiryango yabanaga idasezeranye.

Ati: “Twafashe icyemezo cyo gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, imyinshi yasangwagamo amakimbirane aho isezeraniye byagabanyutse ho gato.”

- Advertisement -

Uru rugomo rwabaye mu gitindo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama, 2024.

Ifoto igaragaza ko igice cy’ugutwi cyavuyeho

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi.