UPDATE: Abantu 14 nibo bamaze kuboneka mu bapfiriye mu bwato

Imibiri y’abantu 14 ni yo imaze gukurwa mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

Ni nyuma yaho ku wa Gatanu ubwato bwari butwaye abaturage 46 burohamye. Abantu 31 ni bo babashije kurokoka. Imirimo yo gushakisha abakiri mu mazi irakomeje.

INKURU YABANJE

Abantu  barenga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, barohamye, abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko  31 barohowe mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe kugeza ubu bakaba bagishakishwa.

Ibi byabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamduni, yatangaje ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu benshi.

Yavuze ko ubusanzwe ubwo bwato bwemerewe gutwara abantu 15 ariko hakaba hari harimo abantu bikekwa ko barenga 40 kongeraho n’imizigo yabo.

Ati “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo wabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kuvuga ko hari abandi bantu bari mu mazi baburiwe irengero bakaba bagishakishwa kugira ngo nabo bakurwemo.

Ubwato bwarohamye bwakoreshwaga na koperative izwi nka COODURAM, ikaba yari ifite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 muri ubwo bwato.

SP Twizeyimana yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bagatwara abantu bambaye amakote abarinda, gukoresha ubwato bwa moteri ndetse bakanirinda guheka abantu benshi barusha ubushobozi ubwato batwara.

Imirambo y’abitabye Imana  yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Ngoma: Bambukira mu bwato bwashyira ubuzima mu kaga

UMUSEKE.RW