Sena igiye kugenzura imibereho y’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abasenateri barasura koperative z'ubuhinzi n'ubworozi

Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo gusura amakoperative 60 y’ubuhinzi n’ubworozi mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo kuyateza imbere.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko iki gikorwa kizahuza Abasenateri bose giteganyijwe kuva ku wa 9 kugeza 19 Mutarama 2024.

Biteganyijwe ko bazasura amakoperative 60, abiri mu karere harimo iy’ubuhinzi n’iy’ubworozi, banagenzure uko ubwanikiro n’ubuhunikiro byifashishwa mu kubungabunga umusaruro.

Abasenateri kandi bazagirana ibiganiro n’abayobozi b’amakoperative n’abayobozi ku rwego rw’akarere.

Iki gikorwa cy’Abasenateri gikurikiye ibindi bikorwa byateguwe na Sena mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere amakoperative.

Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amakoperative, aho yiyongereye ava kuri 919 mu 2005 agera ku 10,681 mu 2023, akaba agizwe n’abanyamuryango 5,234,049.

Imari shingiro y’amakoperative yose yavuye kuri 7,153,335,000 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2005 igera kuri 73,500,775,627 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2023.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -