U Burundi bushinja u Rwanda kwica ibiganiro ku munota wa nyuma

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi,CNDD-FDD, ryatangaje ko u Rwanda rwanze gufata icyemezo cyohereza abarundi bakoze ibyaha muri icyo gihugu ku munota wa nyuma.

U Burundi buvuga ko u Rwanda rucumbikiye abasize abakoze ibyaha muri icyo gihugu barimo abageragaje guhirika ubutegesti bwa Pierre Nkurunziza w’u Burundi mu 2015. Cyakora u Rwanda ruvuga ko rwabakiriye nk’impunzi.

BBC ivuga ko mu kiganiro umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo ,yahaye abanyamakuru,yavuze ko ishyaka rya CNDD-FDD ryagiranye ibiganiro n’abo mu Rwanda ku kuba bakohereza abo iki gihugu gishinja gukora ibyaha ku butaka bw’u Burundi bari mu Rwanda ariko ibiganiro ntibitange umusaruro.

Abitangaje nyuma yaho u Burundi bushinje u Rwanda gucumbikira no guha ubufasha umutwe wa RED Tabara, uherutse gukora igitero muri Zone ya Gatumba, hafi y’umupaka wa Congo, kikagwamo abantu 20.

Mu kiganiro na bwo Perezida  Ndayishimiye yahaye itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye abarwanyi ba RED Tabara baherutse kugaba igitero i Burundi.

Icyo gihe yavuze ko mu bihe bitandukanye bavuganye n’u Rwanda kuba babaha abahungiye muri icyo gihugu ” basize bakoze ibyaha.”

Ndayishimiye yagize ati “Navuga ngo twarananiwe kuko iyo tutananirwa baba barabaduhaye. Iyo mitwe ihabwa icumbi, ibyo kurya, ibiro bakoreramo, amafaranga n’igihugu bicayemo. Ni aho mu Rwanda.”

Mu kiganiro umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yahaye itangazamakuru,yavuze ko abari mu nzego z’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD na FPR Inkotanyi ) bagiye bagirana ibiganiro, bahurira hanze nko muri Tanzania na Afurika y’Epfo ku buryo bari biteze ko bigiye kujya ku murongo ariko ngo bigapfa ku munota wa nyuma.

Ati: “Njye twarabonanye n’umuyobozi wungirije wa RPF iDodoma ,Twahuye n’izindi ntumwa muri  BRICS muri Afrika y’Epfo, umunyamabanga wungirije w’ishyaka rya CNDD-FDD yagiye i Kigali,…twe twari tuzi ko birangiye , twari dutegereje ko babaduha.”

- Advertisement -

Yemeza ko ibintu byari bigeze ku rwego abo bantu boherezwa ariko ngo ku munota wa nyuma u Rwanda ntirwabishyira mu bikorwa.

Ati: “Twibwiraga ngo birarangiye ,hamwe ubona ko hasigaye nk’indege cyangwa imodoka gusa, hanyuma tuza kubona birahagaze.”

Avuga ko CNDD-FDD izakomeza kugirana ibiganiro na FPR kugira ngo hashakwe igisubizo cyo kohereza abo bantu ariko umubano w’ibihugu byombi ntuzemo agatotsi.

Yongeraho ko Abarundi n’Abanyarwanda nta kibazo na kimwe bafitanye ko “Ari akantu gato gusa kabuza ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byamaze kumvikanwaho. Ariko afite ikizere ko bizageraho hagashakwa igisubizo.”

Umutwe wa RED Tabara nawo uheruka gutera utwatsi amagambo ya Ndayishimiye Evaliste  y’uko ufashwa kandi ushyigikiwe n’u Rwanda kandi ko bafasha umutwe wa M23 kurwana.

Uyu mutwe wagize uti “ Twongeye kwibutsa Abarundi n’amahanga ko nta gihugu gifasha RED Tabara. Ifashwa n’Abarundi bonyine kuko ari ijwi ryabo mu byo basaba ubutegetsi.”

UMUSEKE.RW