U Rwanda rushobora kuzakira abimukira 33,000 bavuye mu Bwongereza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira barenga 33,000 nk’uko byagaragaye mu mibare yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mutarama 2024.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko hamaze kuboneka abimukira 33,085  binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka ushize, bakaba baramaze gusaba ibyemezo byo kuhaba mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga, 2023 ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga.

Iryo teka riha Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu nzira zitemewe koherezwa by’agateganyo mu gihugu gitekanye.

Ubusabe bwabo buzaba buhagaritswe by’agateganyo maze boherezwe mu Rwanda, kugira ngo bubanze busuzumanwe ubwitonzi mbere yo kwemererwa kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

Iyo mibare itangajwe mu gihe Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ateganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’impera za Werurwe na Gicurasi 2024.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe, riteganya ko ubusabe bwamaze gutangwa n’abavuzwe muri iyo mibare buzatangazwa ko butemewe, maze ababusabye bakabanza koherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza afite icyizere ko mu gihe cy’Urugaryi (spring) muri uyu mwaka, indege itwaye abimukira ba mbere izerekeza i Kigali.

Gusa kugeza ubu bivugwa ko mu Ishyaka rye akomeje guhangana n’abatavuga rumwe n’itegeko aherutse gushyikiriza abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuga ko ribuza abimukira uburenganzira bwo kuba bavuguruza icyemezo cyo koherezwa mu kindi gihugu.

Gusa bivugwa ko mu gihe indege ya mbere izaba ihagurutse izanye abo bimukira, ishobora kuzabanza kuzana bake bashoboka muri uwo mubare nk’uko byemejwe n’umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, James Eadie.

- Advertisement -

James Eadie, avuga ku masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza arebana n’iterambere no kwita ku bimukira.

Yagize ati: “Impande zombi zemeranywa ko hakenewe kongerera ubushobozi abo bimukira. U Bwongereza bwatanze inkunga kuri iyo ngingo, abayobozi b’u Rwanda na bo bafata ingamba zihamye mu bijyanye no gutegura aho abantu bazacumbika n’uko bazahugurwa, kandi ku  ikubitiro imibare izaba ari mike.”

Kugeza ubu Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwiyemeza gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda bakahaba by’agateganyo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira abo bimukira no kubafasha kubaka ubuzima bubahesha icyubahiro.

Hari inzu zimaze igihe kinini zitegereje abo bashyitsi bemerewe no guhitamo kwibera Abanyarwanda, cyangwa bagasubira mu bihugu byabo, igihe bazaba batemerewe ubuhungiro mu Bwongereza, cyangwa bakajya ahandi.

Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikurikiye itangazo ry’Ishami rishinzwe abimukira ryemeje ko ryabashije gushyira ku murongo ubusabe bw’abimukira bashaka ubuhungiro mu Bwongereza.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, ni bwo Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yari yizeje kurandura umurage w’amadosiye y’abasaba ubuhungiro yadindiye  bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2023.

Uwo murage w’amadosiye uvugwa ni ay’abantu bari bakigaragara muri sisitemu yakira ubusabe bw’abimukira ku ya 28 Kamena 2022, ubwo itegeko rigenga gusaba ubwimukira ryatangiraga gushyirwa mu ngiro.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ukwiyemeza kwa Sunak mu gushyira ku murongo dosiye z’ubusabe bw’abimukira kwagezweho, kuko hamaze kugenzurwa ubusabe 112,000 muri uyu mwaka wonyine.

Gusa bivugwa ko hari izindi dosiye 4,537 zitarasuzumwa nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa na Guverinoma y’u Bwongereza.

Guverinoma y’Ubwongereza yajuririye icyemezo cy’Urukiko kivuga ko mu Rwanda hagatekanye bityo ko abimukira bidakwiye ko boherezwayo. Uru rubanza ruzatangira kuburanishwa mu Cyumweru gitaha.

IVOMO: Imvaho Nshya

UMUSEKE.RW