U Rwanda rwatangiye nabi mu Gikombe cya Afurika cya Handball

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatangiye igikombe cya Afurika kirimo kubera mu Misiri, itsindwa na Cape Verde ibitego 52-27.

Wari umukino wa mbere w’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2024 kirimo kuba ku nshuro ya 26, akaba ari inshuro ya mbere u Rwanda kandi rwari rukitabiriye.

Ni igikombe cyatangiye uyu munsi aho kirimo kubera muri Gymnase ebyiri ziri muri Cairo Stadium, kizasozwa tariki ya 27 Mutarama 2024.

U Rwanda na Cape Verde byagiye gukina nyuma y’uko muri iri tsinda DR Congo yari imaze gutsinda Zambia ibitego 40-21 mu mukino wabanje.

Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza, kuko mu minota ya mbere rwagiye ruhusha uburyo bwakavuyemo ibitego.

Abakinnyi ngenderwaho b’u Rwanda nka Mbesutunguwe Samuel, ntiyari mwiza kuri muri uyu mukino, biri no mu byarutsindishije.

Umunyezamu Arsene yagerageje kwitwara neza, ndetse mu minota 10 ya mbere yakuyemo imipira ine ikomeye cyane.

Gusa ntibyabujije ko Cape Verde ikomeza kuyobora umukino aho ku munota wa 15 yari ifite ibitego 14-6.

Ku munota wa 16, Cape Verde yaje kumara iminota ibiri bakina batuzuye, nyuma y’uko umukinnyi wa yo ahanwe kubera gukinira nabi Yves Umuhire. Iyi minota u Rwanda rwayibyaje umusaruro kuko rwatsinzemo ibitego bitatu, mu gihe Cape Verde nta na kimwe.

- Advertisement -

Cape Verde yakomeje kugenda imbere y’u Rwanda n’ibitego by’ikinyuranyo bikomeza kugenda bizamuka. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 24 kuri 13.

Igice cya kabiri cy’umukino abakinnyi batandatu ba Cape Verde bahawe iminota ibiri hanze y’ikibuga mu bihe bitandukanye.

Ntabwo byakunze ko u Rwanda rufatirana ayo mahirwe, kuko Cape Verde yarurushaga kandi na rwo abakinnyi nka kapiteni Muhawenayo Jean Paul, Hagenimana Fidele, Yves Kayijamahe, Etienne Ndayisaba na Nshumbusho Maliyamungu, bakoze amakosa bahabwa iminota ibiri hanze y’ikibuga.

Ku munota wa 20 w’igice cya kabiri, u Rwanda rwaje gutakaza umunyezamu Uwayezu Arsene waje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde. Umukino warangiye ari 52-27.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2024 rukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umukino uzabera muri Gymnase ya Kabiri ya Cairo Stadium.

Abasore batanze byose ariko biranga
Umukino wo wari ukomeye
Abasore b’u Rwanda ntacyo batakoze ariko ntiwari umunsi mwiza kuri bo
Cape Verde yari hejuru muri uyu mukino
Abasore batanze byose ariko biranga
U Rwanda ntirwahiriwe n’umukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW