Umugabo yanizwe n’intongo y’inyama

Umugabo wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yapfuye azize inyama yamunize ahera umwuka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024.

Uwahaye amakuru UMUSEKE wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

Uyu ngo yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama  imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu 02 Mutarama, 2024.

Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Nyanza