UPDATE: Umuhanda Karongi-Nyamasheke wongeye gufungwa

Umuhanda uturuka mu Karere ka Karongi werekeza mu Karere ka Nyamasheke wongeye gufungwa n’inkangu aho abakoresha uyu muhanda basabwe guhindura inzira.

Ni mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2023.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kubera imvura nyinshi yateye inkanku ahitwa kuri Dawe uri mu ijuru mu Murenge wa Gishyita, kuri ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.

Yagize iti ” Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke. Murakoze.”

Umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024 mu masaha y’igitondo na bwo uyu muhanda wari wafunzwe kubera inkangu nyinshi yatewe n’imvura yaramutse mu Ntara y’Iburengerazuba, gusa ku gicamunsi wari wongeye kuba nyabagendwa.

Ifungwa ry’uyu muhanda ryari ryatewe n’imvura nyinshi kuri iki Cyumweru yatumye inkangu ifunga umuhanda mu Murenge wa Gishyita, ibinyabiziga bibura uko bitambuka.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yari yasabye abawukoresha kwihangana mu gihe bari mu mirimo yo kuwutunganya.

Yagize ati “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.”

Nyuma y’amasaha macye, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko uwo muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

- Advertisement -

Yagize iti “Turabamenyesha ko ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke ari nyabagendwa. Murakoze.”

Uturere twa Karongi na Nyamasheke dukoresha umuhanda wa kaburimbo umwe, ndetse ni wo ukoreshwa cyane mu guhuza uturere tw’Intara y’Iburengerazuba, ukaba n’umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali na Rusizi ku banyura i Karongi.

Inkangu yari yafunze umuhanda Karongi-Nyamasheke
Ibinyabiziga ntibyashaga gutambuka kubera inkangu yari yafunze umuhanda

DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW