Umunyamakuru Umuhoza Honore yongeye gutabwa muri yombi

Umunyamakuru wa Radio/TV Flash mu Ntara y’Amajyaruguru,yongeye gutabwa muri yombi  nk’uko amakuru agera ku UMUSEKE abitangaza.

Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 yatawe muri yombi, afatiwe mu Karere ka Gakenke  akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “ Vumbika arafunze ngo yatanze sheki itazigamiye.amakuru ngo hari umuntu yari arimo amafaranga 400.000frw ,akagenda amuriganya,amuriganya.Aza kumuha sheki bumvikana ko izaba iriho amafaranga, undi amujyana muri RIB.”

Amakuru avuga ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze .

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Dr Murangira B Thierry uvugira Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, ariko ntibyadukundira.

Muri Nzeri nabwo umwaka ushize yatawe muri yombi akurikiranyweho gukwirakwiza ibikorwa biteye isoni bitewe n’ibiganiro yakoraga ku muyoboro wa Youtube.

UMUSEKE.RW