Umwami wa Yorudaniya yageze mu Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umwami wa Yorudaniya yakiriwe na Perezida Kagame

Umwami wa Yorudaniya, Abdullah II bin Al-Hussein, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024 yageze mu Rwanda aho aje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Umwami Abdullah II bi Al-Hussein yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni ku nshuro ya mbere Umwami wa Yorudaniya ageze mu Rwanda, ni mu ruzinduko rw’akazi rugamije guhamya umubano w’ibihugu byombi.

Yorudaniya n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe byashize.

Aherutse ni akuraho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri Yorudaniya.

Ibihugu byombi bifitanye n’andi amasezerano arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Bifitanye kandi n’andi agamije guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda rwitegura gufungura Ambasade yarwo muri Yorudaniya mu Murwa Mukuru, Amman.

Ibi biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ubwo aheruka kugirana ibiganiro n’uyu mwami muri Kanama 2023.

- Advertisement -

Byitezwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akanahavugira ijambo ndetse akagirana n’ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Umwami wa Yorudaniya yakiriwe na Perezida Kagame
Indege yazanye Umwami wa Yorudaniya ikigera i Kigali
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordanie yageze mu Rwanda

Umwami wa Yorudaniya yakiriwe na Perezida Kagame

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW