Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, urukiko rwo mu karere ka Rubavu, rwaburanishije abahoze bakuriye gereza ya Rubavu,ku byaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa.
Ephraim Gahungu wahoze akuriye gereza ya Rubavu yahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha.
Kimwe na Innocent Kayumba wamubanjirije gutegeka iyi gereza, barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze n’ababarirwa muri za mirongo bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.
Imfungwa yitwaga Agahanze yapfiriye muri gereza mu 2019, ubushinjacyaha buvuga ko yishwe n’abanyururu bagenzi be barimo Mpakaniye Joseph na Charles Nkurunziza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Agahanze wari ufungiye aha wenyine , yishwe nyuma y’uko Gahungu wari ukuriye gereza avugiye mu nama ko atifuza kongera kumva raporo z’urugomo rwakorwaga na Agahanze.
Ubushinjayaha bwavuze ko Gahungu ntacyo yakoze ngo habe iperereza ku rupfu rwa Agahanze ahubwo yihutiye kuvuga ko yazize uburwayi.
Mu rukiko Gahungu yavuze ko Agahanze yazize urupfu rusanzwe, ndetse ko yapfuye we adahari yagiye i Kigali mu nama.
Yiregura, Gahungu yavuze ko bamwe mu bavugwa ko bishe Agahanze icyo gihe bari barimuwe baravanywe muri iyo gereza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ngingo ye itahabwa agaciro kuko ngo hari abanyururu bimurwaga kugira ngo bajye kwifashshjwe mu bikorwa byo guhohotera abanyururu mu zindi gereza.
- Advertisement -
Aba ngo ni nk’abajyanywe na Innocent Kayumba wayoboye Gereza ya Rubavu waje kwimurirwa mu ya Nyarugenge i Kigali.
Abo yatwaraga ngo ni ababaga barigaragaje cyane mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri bagenzi babo ku mategeko y’abacunga gereza, abajyana i Kigali kubifashisha ‘kumvisha’ abahafungiwe ‘bitwaraga nabi’.
Muri uru rubanza undi uvugwa muri ubu bwicanyi n’iyicarubozo muri gereza ni uwitwa Byinshi Emmanuel ushinjwa kwica bagenzi be batatu.
Uyu mugabo wari ukuriye abashinzwe umutekano imbere muri gereza ngo yari atinyitse cyane muri bagenzi be bafunze “yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka”, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Gusa ubwo yireguraga na we yahakanye ubwicanyi aregwa. Byinshi yavuze ko yari umunyururu nk’abandi, utagira ubwo bubasha bwo kwica umuntu.
Yavuze ko ibyo yakoraga kwari ugushyira mu bikorwa amabwiriza y’abayobozi ba gereza cyakora ngo nta mabwiriza yo kwica yahawe.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yari afite ubwo bubasha “bwo kwica agakiza” kuko yari akuriye abashinzwe umutekano imbere muri gereza.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yaricaga ntakurikiranwe ari ukubera ko yabaga yakoze neza ibyo yatumwe n’abakuriye gereza.
Bwongeraho ko iyo mikoranire igaragazwa n’uko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa gereza bwagerageje guhisha ibimenyetso by’ubwicanyi Byinshi yabaga yakoze.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukuru wa gereza yakoze inyandiko zivuga ko uwapfuye yaguye kwa muganga nyamara ngo habaga hagejejwe umuntu wamaze gupfa.
Ikindi ngo imirambo y’abishwe yahabwaga imiryango yabo yamaze gushyirwa mu masanduku yo guhamba kugira ngo hatagaragara ibimenyetso by’uburyo bishwe.
Naho abanyururu ngo bari barahawe amabwiriza yo kutagira icyo bavuga, bakangishwa ko uwabigerageza nawe yahura n’akaga.
Amakuru y’ubwicanyi n’iyicarubozo muri gereza ya Rubavu yatangiye kujya hanze ubwo Ephraim Gahungu yimurwaga na Emmanuel Byinshi akajyanywa mu yindi gereza.
Mu bategereje kumvwa harimo Innocent Kayumba na bamwe mu bari bashinzwe iperereza muri gereza hamwe n’abandi banyururu bakoreshwaga mu guhohotera bagenzi babo.
Biteganyijwe ko urubanza rukomeza kuri uyu wa kabiri.
Ivomo: BBC
UMUSEKE.RW