Madamu J.Kagame yagiye gufata mu mugongo umuryango wa Perezida Hage G. Geingob

Madamu Jeannette Kagame yagiye guhumuriza umufasha wa nyakwigendera Perezida Hage G. Geingob, wayoboraga Namibia.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, Perezidansi ya Namibia yatangaje ko Madamu Monica Geingos yakiriye Madamu Jeannette Kagame, wagiyeyo kumufata mu mugongo.

Dr Hage Geingob wari Perezida wa Namibia, yitabye Imana mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 04 Mutarama 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba, i Windhoek.

Perezida Paul Kagame ari mu bambere bihanganishije Madamu Monica Geingos n’abaturage ba Namibia muri rusange, ku bw’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob wapfuye afite imyaka 82.

Madamu Monica Geingos yakiriye Madamu Jeannette Kagame bagirana ibiganiro

Yagize ati: “Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, kwitanga bidacogora mu gukorera abaturage be, ndetse n’ubwitange yagaragarije Afurika yunze Ubumwe, byose bizahora bizirikanwa n’ibiragano bizaza.”

Nangolo Mbumba, Visi Perezida wa Namibia ni we wahise aba Perezida w’icyo gihugu mu buryo bw’inzibacyuho, ni we watangaje urupdu rwa Dr Hage Geingob.

Perezida Geingob yaherukaga gutangaza ko abaganga bamusanganye Kanseri.

Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu mu 2015, akaba yari muri Manda ye ya Kabiri yari iya nyuma. Muri Namibia hazaba ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Ugushyingo uyu mwaka.

Madamu Jeannette Kagame yandika amagambo y’urwibutso ku ifoto ya nyakwigendera Perezida Hage Geingob
Ubwo Madamu Jeannette Kagame yakirwaga n’abo mu muryango wa nyakwigendera Perezida Hage Geingob
Perezida Hage Geingob yari inshuti y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -