Perezida Varisito Ndayishimiye, Felix Tshisekedi na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bagiranye ibiganiro bigamije kuvugutira umuti umutwe wa M23 ukomeje gukubitira ingabo zabo mu burasirazuba bwa Congo.
Ni ibiganiro byabereye i Adis Abeba kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024.
Aba bategetsi baganiriye ku ngingo zikakaye z’uburyo bahuza ibikorwa neza mu kurwanya M23 ikomeje kubarusha imbaraga ku rugamba.
Mu byatunguye benshi harimo kuba Congo yemeye ku mugaragaro ko ingabo z’u Burundi ziri mu mirwano na M23.
Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashimangiye ko izo ngabo zoherejwe na Ndayishimiye ziri mu butumwa bwa SADC.
Ni mu gihe u Burundi butabarizwa muri uwo muryango usanzwe warohereje ingabo z’ibihugu bitatu gusa mu butumwa bwiswe SAMIDRC.
Ibyo bihugu byo muri SADC byoherejwe gufasha FARDC, FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro ni Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo.
Abarundi bari bamaze iminsi basaba Ndayishimiye ibisobanuro by’ibyo abasirikare yohereje muri Congo barwanira gusa akavuga ko nta bari muri icyo gihugu.
ISESENGURA
- Advertisement -
Ni nyuma y’uko bamwe bo mu miryango y’abasirikare biciwe muri Congo batakambiye Leta kubaha imirambo y’ababo no gusobanura uko bishwe.
Ni mu gihe bamwe mu basirikare batinye kurwana na M23 na bo bavuga ko ibyo boherejwemo bidafututse.
Abakuwe muri Congo bakinjizwa gereza zo mu Burundi bavuga ko bambikwa imyenda ya FARDC ntibanahabwe urupapuro rw’ubutumwa boherejwemo.
Congo yo yavuze ko abantu bakwiriye kumenya ko izo ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa SADC.
Gusa ntaho uyu muryango wa SADC wigeze ubyemeza.
Kugeza ubu ingabo z’u Burundi, SADC, FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro nta na santimetero y’ubutaka barambura umutwe wa M23 ukomeje kubicamo abatari bacye.
Umutwe wa M23 uvuga ko intambara izarangizwa no kuganira na Guverinoma ya RD Congo atari ibyo bazakomeza kwirwanaho.
Perezida Felix Tshisekedi we ashimangira ko nta biganiro azagirana n’umutwe wa M23 atwerera u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW