Abadepite bashwishurije abanyeshuri ba Kaminuza basaba guhabwa ‘Diplôme’

Abadepite bakuriye inzira ku murima abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, bandikiye uru rwego basaba ko bahabwa diporome zabo nta yandi mananiza.

Mu isesengura ryakozwe basanze aba banyeshuri n’iyo Kaminuza ari bo biteje iki kibazo ku bwo gukora ibinyuranye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Minisiteri y’Uburezi yigeze gufata icyemezo gisaba za Kaminuza kutakira abanyeshuri badafite  amanota ahagije ku buryo abemerera kwiga Kaminuza.

Icyo gihe zimwe muri kaminuza zigenga zashyize mu bikorwa icyo cyemezo cyakora izindi zinyuranya n’icyo cyemezo zemera kubakira.

Abadepite basanze abanyeshuri babandikiye barimwe impamyabumenyi kubera icyemezo cy’Inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru, HEC yabujije Kaminuza Gatolika y’u Rwanda gutanga diporome ku banyeshuri babarirwa muri 30 iyi Kaminuza yakiriye mu buryo bunyuranije n’amategeko, hari mu mwaka wa 2016.

Hon Muhakwa Valens yagize ati “ Ikibazo gihari cyonyine ngo ni uko  aba banyeshuri babona diporome zabo kandi  inzira yo kugira ngo babone diporome iraharuye, nibo bagomba kuyinyuramo. Ntabwo rero ari Minisiteri izajya kubafata ngo mwari mwaragiye muri kaminuza mutujuje ibisabwa .”

Depite Rubagumya Emma ati “ Kuvuga ngo rero bibe inshingano ya MINEDUC kuzatanga ishusho (roadmap ) y’uko icyo kibazo cyacyemutse ,nge numva atari no kudatanga isomo ku bashaka kubikora nkabo. Minisiteri nta ruhare ifite muri ibi byabaye. “

Abadepite basabye abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo basabwe kubahiriza.

Abanyeshuri bo bavugaga ko bize amasomo yose ateganyijwe, ariko abadepite basanze barinjiye muri Kaminuza batabikwiye.

- Advertisement -

Mu biganiro komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza yiyemeje gufasha abo banyeshuri kuzuza ibisabwa kandi ikirengera ikiguzi  cyose byatwara.

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepie yasabye Minisiteri y’Uburezi gukomeza gukurikirana iki kibazo.

UMUSEKE.RW