Abanyeshuri bari gutegurwa kuzavamo abayobozi beza

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye atandukanye ruri gutegurwa ku ruhare rwabo mu miyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo kugira ngo bazigirire akamaro kandi bazavemo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024 abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu bavuye mu bigo bitandukanye mu Rwanda bakurikirana inyigisho za iLead bahuriye mu Mujyi wa Kigali.

iLead ni gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko kugira ngo bazabe ari umutungo w’igihugu usobanukiwe neza gahunda za Leta, bagire uruhare mu bibakorerwa no mu ifatwa ry’ibyemezo

Iyi gahunda y’indashyikirwa ikorwa ku bufatanye n’umuryango ufasha abana mu burezi wa Africa New Life binyuze muri Porogaramu yiswe iLead.

Kuva mu mwakawa 2022 ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango ufasha abana mu burezi wa Africa New Life Ministries, ku mugabane wa Afurika ikorerwa mu Rwanda gusa.

Abanyeshuri bigishwa kuzavamo abayobozi bafite indangagaciro binyuze mu matsinda bahuriramo bagasoma ibitabo bitandukanye, aho bungurana ubumenyi ku bijyanye n’imiyoborere.

Bemeza ko bize ibintu byinshi bijyanye n’indangagaciro zikwiriye kuranga umuyobozi w’intangarugero mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Uwitwa Ishimwe Oscar ati ” Ubuyobozi butangirira kuri wowe, iyo wabashije kwiyobora ubasha kuyobora abandi.”

Keza Diana Irera nawe ati ” Byamfashije kwigirira icyizere no kuzirikana ko ndi mu bayobozi b’ejo hazaza, bimpa imbaraga zo kwiga no gutekereza kare ibizagirira u Rwanda akamaro n’Isi muri rusange.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries, Past Fred Isaac Katagwa avuga ko bifuza kubaka politiki ijyanye n’imiyoborere myiza hashingiwe ku rubyiruko.

Ati ” Amwe mu masomo biga ni ukwihangana, we kwihutira gushaka ibintu ahubwo wihangane, ibijyanye n’iki gihe aho abantu bashaka gukira vuba, bashaka kugera kuri byinshi vuba iLead itegura abasore bakiri bato n’inkumi kwihangana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko u Rwanda nirugira abanyeshuri bafite indangagaciro za iLead nta kabuza Igihugu kizagira abayobozi beza.

Dr. Mbarushimana avuga bafatanyije na iLead bifuza kurema umuntu uzashobora kwigirira akamaro akanakagirira Igihugu.

Ati ” Kugira umuyobozi mwiza bivuze kugira imiyoborere myiza, kugira imiyoborere myiza ni ugutera imbere , iyi porogaramu ni umusemburo ufasha gutegura integanya nyigisho dusanzwe dufite nk’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze.”

Kuva mu mwaka wa 2022, imaze kugera mu bigo by’amashuri yisumbuye 198 mu turere twose ikaba inakurikirwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 76.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 abari mu cyiciro cy’urubyiruko bazaba bageze kuri 54.3%, mu gihe abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

Ibigo by’amashuri byahize ibindi muri gahunda ya iLead byashimiwe

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Gahunda ya iLead iratanga icyizere

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr, Nelson Mbarushimana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW