Afurika y’Epfo yamaganye abayishinja umugambi wo gusahura Congo

Afurika y’Epfo yasohoye itangazo rinyomoza amakuru yavugaga ko yohereje ingabo muri Congo mu muryango wa SADC nk’iturufu yo kujya mu bikorwa by’ amabuye y’agaciro.

Hashize igihe bamwe mu Banyafurika y’Epfo ndetse no hanze yayo bavuga ko iki gihugu cyohereje ingabo muri Congo, mu mugambi wo kujya kwiba umutungo kamere.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 gashyantare 2024, ryashyizwe hanze na Siphiwe Dlamini , ukuriye ibiro by’ubuvugizi bwa  gisirikare, rivuga ko iki gihugu cyababajwe bikomeye n’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “ Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyibabajwe mu buryo bukomeye n’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko kohereza ingabo muri Congo ari mu buryo bw’ubucuruzi, bufite aho buhuriye n’amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Congo.”

Akomeza agira ati “ SANDF irashaka kumenyesha ko ibyatangajwe ku rubuga rwa X ko biri kure cyane y’ukuri kandi bikorwa n’abashaka kwangiza isura y’igisirikare cy’ingabo za SANDF, by’umwihariko guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Birazwi neza ko SANDF yagiye muri Congo mu butumwa bwa SADC nyuma y’inama ya 43 yabaye mu 2023 muri Angola kandi ibyatangarijwe muri iyo nama byari ingenzi.”

Akomeza avuga ko misiyo ya SADC igamije gukorana n’ingabo za Congo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Siphiwe avuga ko “  ibirego byose bishinjwa SANDF bikomeye bityo byabaye ngombwa ko bitangwaho umucyo mu bijyanye no kohereza ingabo mu butumwa bw’ingabo zigize umuryango wa SADC.”

Afurika y’Epfo isohoye iri tangazo nyuma y’igitutu gikomeye cy’abaturage basaba ko izi ngabo zoherejwe mu burasirazubwa bwa Congo zagaruka mu gihugu nyuma yahoo abasirikare babiri baguye mu mirwano.

- Advertisement -

Iki gihugu giheruka kohereza abasirikare 2900 muri RD Congo, bagiye gufatanya n’ingabo zigize umuryango wa SADC mu kwirukana no guhagarika imirwano umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganyemo n’ingabo za Congo.

UMUSEKE.RW