Amatariki y’irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024 ’ yamenyekanye

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024 ’ rigiye kuzenguruka igihugu hatoranywa abanyempano bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Rwanda Gospel Stars Live ubusanzwe yategurwaga mu rwego rwo guhuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abategura iki gikorwa bahisemo gushakisha abanyempano bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakaba aribo bahembwa muri iki gikorwa kizazenguruka Iguhugu.

Ni igikorwa cyo kuzenguruka Igihugu hashakishwa abanyempano bashya, kikazabera mu turere dutandatu; Musanze, Rubavu, Rusizi, Kigali, Huye na Rwamagana.

Kizatangirira mu Karere ka Rusizi ku wa 2 Werurwe 2024 gikomereze i Musanze ku wa 16 Werurwe 2024.

Ku wa 30 Werurwe iki gikorwa kizabera mu Karere ka Rubavu ni mu gihe ku wa 20 Mata 2024 hazaba hatahiwe ab’i Huye.

Biteganyijwe ko ku wa 4 Gicurasi iri rushanwa rizabera i Rwamagana naho i Kigali ribe ku wa 18 Gicurasi 2024.

Muri buri Ntara hazatoranywamo abanyempano ba mbere bazashyirwa mu mwiherero i Kigali, aba batoranywemo batatu bazahembwa.

Gahunzire Arstide ushinzwe ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yabwiye UMUSEKE ko abatsinze bazahabwa ibihembo bishimishije.

- Advertisement -

Yavuze ko uwa Mbere azahembwa miliyoni 3 Frw n’amasezerano yo gufashwa mu gihe cy’umwaka, uwa Kabiri ahembwe miliyoni 2 Frw ni mu gihe uwa Gatatu  azegukana miliyoni Imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Abo batatu bazaba batsinze bazakorerwa n’indirimbo bazaririmba mu gitaramo kinini kizasoza Rwanda Gospel Stars Live Season 2”.

Biteganyijwe ko ‘Rwanda Gospel Stars Live Season 2’ izasozwa n’igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Gahunzire Aristide ushinzwe ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live
Ingengabihe ya Rwanda Stars Gospel Live 2024

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW