Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yashinje ku mugaragaro Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin kwivugana umunyapolitiki ukomeye warwanyaga ubutegetsi bwa Moscow.
Urwego rw’amagereza rwo mu karere ka Yamalo-Nenets aho Alexei Navalny w’imyaka 47 yari afungiye, rwavuze ko ku wa gatanu ari bwo yumvise atameze neza.
Mu itangazo, rwavuze ko nk’ako kanya yahise ata ubwenge ngo itsinda ry’abaganga ryagerageje kumuramira, gusa birangira ashizemo umwuka.
Perezida Biden yavuze ko niba amakuru y’urupfu rwa Navalny ari ukuri, ko nta kabuza yaba yarishwe na Vladimir Putin.
Joe Biden yagize ati “Ibyabaye ni indi gihamya y’ubugome bwa Putin.”
- Advertisement -
Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov yavuze ko urupfu rwa Navalny rwamenyeshejwe perezida wari mu ruzinduko mu mujyi wa Chelybinsk.
Ati “Abaganga bagomba kugira ukuntu babimenya.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye gushidikanya ku kuba ubutegetsi bwa Putin mu Burusiya ari bubi cyane nyuma y’ibyabaye.
Ubufaransa bwavuze ko Navalny yatanze ubuzima bwe ho ikiguzi ku kuba yarahanganye n’ikandamiza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Norvège yavuze ko abategetsi b’Uburusiya bafite uruhare runini mu rupfu rwa Navalny.
Navalny yari asanzwe ari umwe mu banyepolitiki badatinya kuvuga ibikomeye kuri Perezida Putin, muri 2021 nibwo yoherejwe mu munyururu.
Uwo mugabo w’imyaka 47 byari byitezwe ko azava muri gereza agejeje nibura mu myaka 70 kubera ibihano bishya yari aherutsa guhabwa n’urukiko.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW