Amerika yaburiye Israël kudatera umujyi wa Rafah

Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu Kanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, UN, zaburiye Israël kutazagaba ibitero mu mujyi wa Rafah uherereye muri Palestine.

Kuva Tariki ya 07 Ukwakira 2023 intambara yaradutse hagati y’ingabo za Israël n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas urwanira mu Ntara ya Gaza iherereye muri Palestine.

Intambara yatangiye ubwo abo barwanyi ba Hamas binjiraga muri Israël bakica abaturage ba Israël abandi bagashimutwa.

Kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Israël bwarahiriye kwikorera no guha isomo Hamas ku buryo itazongera guhirahira itera ubutaka bwa Israël.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka kimwe mu bihugu cy’inshuti na Israël n’umufatanyabikorwa ukomeye cyasabye Israël kutazagaba ibitero mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo ya Gaza muri Palestine.

Amerika isaba ko Israël itazatangiza ibitero muri uwo mujyi kuko ubu wahungiyemo abaturage benshi bagera kuri miliyoni imwe, iki gihugu gusaba ko kandi imirwano yahagarara muri Gaza kuko ikomeje gutikiriramo abaturage.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima muri Palestine igaragaza ko kuva mu Kwakira 2023, abanya-palestine ibihumbi 290 bamaze kugwa muri iyo ntambara, mu gihe abarenga miliyoni bavuye mu byabo.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW