Bugesera: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana ufite kanseri yo mu maraso

Tushimire Alice wo mu Karere ka Bugesera wabyaye abana babiri b’impanga umwe akaza guhitanwa na kanseri yo mu maraso ataruzuza umwaka w’amavuko, aratakambira abagiraneza kugira ngo bamufashe kuvuza umwana wasigaye kuko nawe atorohewe n’ubwo burwayi.
Uyu mubyeyi atuye mu Mudugudu wa Kivusha, Akagari ka Nkanga, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Tuyishimire avuga ko ukwezi gushize apfushije umwe mu bana babiri b’impanga azize kanseri y’amaraso.
Mu bisanzwe, Tuyishimire nta kazi agira abana n’umubyeyi we ujya guca inshuro kugira ngo babashe kubona ifunguro.
Avuga ko ibitaro bya ADEPR Nyamata biherutse kumusaba kwihutira kujyana  uwo mwana wasigaye mu bitaro bya CHUK kuko nawe afite ikibazo cya kanseri yo mu maraso.
Yabwiye UMUSEKE ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’uyu mwana kuko ngo yabuze amikoro yo kujya kumuvuza aho agomba kubonana na Dogiteri ku wa 21 Gashyantare 2024.
Ati” Ntabushobozi mfite bwo kumujyana kumucisha mu cyuma ariho mpera nsaba abagiraneza ndetse n’ubuyobozi gucungura ubuzima bw’uyu mwana buri kuncika mbureba, nabwiwe ko uko ntinda kumuvuza ubuzima bwe buri mu marembera nzamubura nawe.”
Tuyishimire avuga ko uyu mwana n’uwitabye Imana batangiye guterwa amaraso kuva ku mezi umunani y’amavuko.
Abaturanyi ba Tuyishimire nabo basaba abagiraneza kugira icyo bakora mu gutabara ubuzima bw’uyu mwana.
Bati “Usibye kuba afite n’iki kibazo, acyeneye no kwitabwaho byihariye kuko yazahajwe n’imibereho mibi, yadindijwe n’uburwayi akaba yarabyimbye inda. Ni uguhora avuza induru, ntabasha no kwicara umwanya, bahora mu bitaro bya ADEPR Nyamata.”
Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kitari kizwi ariko bagiye kumugeraho bakareba icyo bamufasha.
Ufite ubufasha yabunyuza kuri numero 0790305600 ibaruye kuri Tuyishimire 
Tuyishimire arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera