Bugesera: Imiryango yari yaraheze mu kizima yatekerejweho

Inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera zasabwe ubufatanye mu gusobanurira abaturage uburyo bwo kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba.

Ni mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu binyuze muri gahunda ya Cana Uhendukiwe.

Ibi byasabwe na Dusenge Philbert Umuhazabikorwa w’Umushinga Cana Uhendukiwe, mu nama yabaye ku wa 26 Gashyantare 2024.

Yavuze ko inzego z’ibanze zikwiriye kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ibyiza by’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ati”Inzego z’ibanze zikorana n’abaturage umunsi ku munsi, nizo abaturage bumva kurusha undi muntu bazadufasha kwihutisha iyi gahunda ndetse no kuyishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.”

Dusenge yavuze ko uyu mishinga kuri ubu ukorana n’ibigo 24, ukaba uteganya ko mu 2024 ingo zose zizaba zaragejejweho amashanyarazi.

Nyiranshimiyimana Leoncile, wo mu Murenge wa Mareba, yavuze ko iyi gahunda izakura mu kizima ingo nyinshi.

Yagize ati” Bizoroha kubisobanurira abaturage kwishakamo ibisubizo buri muntu akishyura amafaranga 10000 tugatera imbere.”

Haguminshuti Egide wo mu Murenge wa Juru, yashimiye Umukuru w’Igihugu ukomeje kubahundagazaho iterambere bakaba bagiye kubona umuriro.

- Advertisement -

Ati” Gahunda ya Cana Uhendukiwe kuko ni nziza kandi ije kubunganira mu gucanira abaturage bose.”

Cana Uhendukiwe ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ushyirwa mu bikorwa na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD),hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL)ku nkunga ya Banki y’Isi.

Iyi gahunda igamije gucanira ingo z’abanyarwanda hakoreshejwe imirasire y’izuba, izo ngo zikaba ziherereye mu bice bitaragerwamo n’amashanyarazi afatiye ku miyoboro migari ya REG.

Hatangwa Nkunganire y’inguzanyo ku kiguzi cy’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Kuva mu mwaka 2017 BRD imaze gutanga umuriro ku ngo zirenga ibihumbi 470.

Inzego z’ibanze zasabwe ubufatanye muri iyi gahunda

DIANE MURERWA 

UMUSEKE.RW i Bugesera