Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye amahanga guhana u Rwanda yihanukiriye, inashimangira ko itazigera iganira n’umutwe wa M23 wirukanye kibuno mpa amaguru ingabo za Leta n’abambari bazo mu bice byinshi bya Kivu ya Ruguru.
Ibyo gusabira u Rwanda ibihano no kutaganira na M23 byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiranye na BBC News.
Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa 15 Gashyantare 2024, Muyaya yongeye kwemeza ko Guverinoma ya RD Congo, itazigera iganira n’umutwe wa M23.
Yavuze ko amahanga akwiriye kotsa u Rwanda igitutu no kurufatira ibihano kuko arirwo rufasha uwo mutwe.
Yahakanye ibivugwa ko Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Jean Pierre Bemba aherutse kujya i Goma mu mugambi wo kuganira n’abarwanyi ba M23.
Ngo urugendo rwe rwari urwo guhumuriza abaturage b’i Sake igerwa amajanja na M23, no kubizeza umutekano urambye.
Ati “Icyo turimo gusaba amahanga kiroroshye. Ni uko bashobora gukoresha ibihano mu kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rureke ibyo rukomeje gukora mu burasirazuba bwa DRC.”
Muyaya yongeyeho ko “M23 ntibaho, ni igikoresho, igisirikare cy’u Rwanda ni cyo gikora.”
Yavuze ko ibihugu bikomeye bifite amakuru y’ubutasi ko u Rwanda rufasha M23, ko ibyo byanagarutsweho muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.
- Advertisement -
U Rwanda rwumvikanye kenshi rwamagana ibyo gufasha M23, rugaragaza ko Guverinoma ya Congo ariyo ifite urufunguzo rwo guhagarika imirwano binyuze mu biganiro n’abo barwanyi.
Kuba leta ya DR Congo yaranywanye na FDLR, umutwe urwanya leta ya Kigali, ni kimwe mubyo u Rwanda ruvuga ko ari “umuzi w’ikibazo.”
Umutwe wa M23 wo utsimbaraye ku biganiro na Leta ya Congo kugira ngo ibibazo byatumye begura intwaro bishyirweho akadomo.
Kugeza ubu imirwano irakomeje muri teritwari z’Intara ya Kivu ya Ruguru aho umutwe wa M23 ukomeje kurusha imbaraga ingabo za Leta zifatanyije na MONUSCO, SADC, Abarundi, FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro b’abazungu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW