Congo yashinje drone z’u Rwanda kurasa i Goma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu ya Ruguru

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Lt Col Ndjike Guillaume Kaiko yavuze ko drone z’igisirikare cy’u Rwanda zarashe indege za gisivile mu mujyi wa Goma.

Congo yemeza ko ibisasu byatewe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma ahagana saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, byari bifite intego yo gushwanyaguza indege z’intambara z’icyo gihugu.

Lt Col Kaiko yavuze ko izo drone njyarugamba zavuye ku butaka bw’u Rwanda zikarenga imipaka ya Congo zikarasa indege za gisivile.

Ni igitero yavuze ko cyangize ingaruka kuri izo ndege za gisivile kuko ngo zangiritse bikomeye.

Yagize ati ” Indege za FARDC ntizagezweho n’ibisasu by’izo drone, ahubwo ni indege za gisivile zangiritse.”

Hagati aho hari amakuru avuga ko hari indege ya Sukhoi Su-25 ya FARDC yangijwe n’ibisasu bibiri bivugwa ko byatewe i Goma.

Habanje kuvugwa ko bitazwi aho byaturutse gusa amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X, Lt Col Kaiko yabigeretse k’u Rwanda.

Ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda RDF buratangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bishya bya DR Congo.

ISESENGURA

- Advertisement -

NDEKEZI JOHSON / UMUSEKE.RW