Umutoza wa Mali yari aburiye ubuzima muri CAN

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Sekou Chelle bamusutse amazi mu mutwe agarura ubuyanja

Sekou Chelle utoza ikipe y’Igihugu ya Mali yatangaje ko yari apfiriye mu gikombe cy’Afurika ubwo batsindwaga n’ikipe na Cote D’Ivoire muri ¼.

 

Tariki ya 03 Gashyantare nibwo ikipe y’igihugu ya Mali yakinaga na Cote D’Ivoire mu mukino wa ¼ mu Gikombe cya Afurika.

 

Ni umukino ikipe ya Cote D’Ivoire yatsinzemo ibitego bibiri kuri kimwe ariko iturutse inyuma kuko yari yabanje gutsindwa igitego ku munota wa 74.

 

Iyi kipe yakoze iyo bwababaga iva inyuma itsinda ibitego bibiri harimo icyo ku munota wa 90 cyatsinzwe na Simon Adingra n’icya Oumar Dikaite ku munota wa 123.

 

Icyo gitego cya Cote D’Ivoire n’icyo cyari kiviriyemo urupfu umutoza wa Mali, Sekou Chelle, nk’uko yabitangarije ibinyamakuru by’iwabo.

- Advertisement -

 

Yavuze ko ubwo Cote D’Ivoire yatsindaga igitego cya kabiri yumvise asa nk’uheze umwuka, ndetse n’umuvuduko w’amaraso uhita wiyongera ku buryo budasanzwe.

 

Yashimiye abungiriza be bakamusutse amazi mu mutwe bikamufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso.

 

Igikombe cya Afurika cyashojwe tariki 13 Gashyantare 2024 gitwawe n’ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire itsinze iya Nigeria ibitego bibiri kuri kimwe.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW