DASSO zateye ibiti 1000 ku musozi wa Mukungwa

Musanze: Urwego rwunganira Akarere mu mutekano, DASSO rwateye ibiti 1000 bifata ubutaka, ndetse bikanatanga amahumbezi ku musozi wa Mukungwa washoboraga kwibasirwa n’isuri.

Ibiti byatewe ni ibyo mu bwoko bwa Jakalandra, byakwirakwijwe ku nkengero z’irimbi riri kuri uwo musozi, ahadateganyijwe kuzashyingirwa.

Ibyo biti bizafata ubutaka biburinde isuri, ibindi bikazifashishwa nk’aho ababa baherekeje ababo bitabye Imana bashobora kugamamo izuba no kuruhukira ku baba bahuye n’ihungabana batewe no kubura uwabo wapfuye.

Urwego rwa DASSO rubuga ko igikorwa nk’iki, bahisemo kugikora bagamije kunganira Akarere bakorera mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kuko na bo babona ari ngombwa ko guteza imbere imibereho biri mu nshingano za buri wese, kandi bazakomeza gufatanya mu bikorwa bihindura isura, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Musanze, Venant Munyandamutsa, yagize ati “Nta kindi kihishe inyuma y’iki gukorwa kuko icyambere ni uguhinga ibiti tugamije kubungabunga ubutaka kugira ngo butagenda, no kubungabunga irimbi kuko ubutaka nibutamanuka n’irimbi rizaba ribungabunzwe neza.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi twafatanyije n’abaturage ba hano gutera ibi biti tubungabunga ibidukikije, ariko turateganya n’ibindi bikorwa byinshi biteza imbere umuturage, kuko duteganya kubatangira mituweli mu mwaka utaha. Turashaka ko Akarere kacu kagaragaza isura nziza tubigizemo uruhare nk’urwego rwa DASSO.”

Ngendahayo Jean Ishami umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, yashimiye Dasso n’abaturage ku gIkorwa bakoze cyo gutera ibyo biti kuko biri gutanga igisubizo cyo gufata ubutaka bwo kuri uwo misozi ariko ko bituma n’aharuhukiye abantu hagomba kuba hasa neza.

Yagize ati “Turashimira Dasso cyane kuko ubu buryo buradufasha gufata ubutaka bw’uyu musozi, kuko isaha n’isaha ku misozi biba bishoboka ko hakwibasirwa n’ibiza by’isuri, ariko na none ni byiza ko haba hasa neza nk’ahantu haruhukiye imibiri y’abantu.”

Yasabye abaturage kumenya ko mu irimbi nta we uragiramo amatungo, ndetse ko ntawahiramo ubyatsi, no kumenya akamaro k’ibyo biti bakabirinda abashobora kubyangiza.

- Advertisement -
Ibiti byahatewe bizaba bikikije umuzenguruko wose

UMUSEKE.RW