FERWABA yatangaje Ingengabihe ya shampiyona ya Basketball

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira mu mpera z’iki Cyumweru.

Ferwaba yatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ya Basketball y’uyu mwaka wa 2024, izatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024. Izakinwa n’amakipe 10.

Imikino izajya ibera ku bibuga bya LDK ndetse na Kepler. Izaba irimo amakipe abiri mashya mu cyiciro cya mbere nka Inspired Generation na Kepler.

Amakipe 10 azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Basketall ni; APR BBC, REG BBC, ESPOIR BBC, PATRIOTS BBC, K.TITANS, ORIONS, TIGERS BBC, UGB, INSPIRED GENERATION na KEPLER.

APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka cya 2023, izatangira ihura na Kepler BBC na yo ifite igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2023.

Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize wa 2023, ari yo Orion BBC na K Titans azahura ku munsi wa 3 wa shampiyona uzakinwa tariki 24 Gashyantare 2024.

APR BBC izahura na REG BBC ku munsi wa 21 wa shampiyona, tariki 29 Werurwe 2024.

Amakipe yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2024, ari yo Inspired Generation na Kepler, azahura ku munsi 8 wa shampiyona uzakinwa tariki, 24 Gashyantare 2024.

Patriots BBC (izaba idafite uwari kapiteni wayo, Mugabe Aristide, wari uyimazemo imyaka 7), izakira REG BBC ku munsi wa 15 wa shampiyona uzakinwa tariki 15 Werurwe 2024.

- Advertisement -

APR BBC izasoza imikino ibanza ya shampiyona ihura na Patriots BBC ku munsi wa 18, tariki 22 Werurwe 2024.

Shampiyona ya Basketball mu bagabo, izatangira mu mpera z’iki Cyumweru

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW