Imyanzuro 13 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yayobowe na Perezida Kgame

Kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama  2024, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19; yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo ritangiza inama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagaragarije Abanyarwanda aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya jenoside yakorewe Abatutsi,yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje ndetse anagaragaza uko Igihugu gihagaze. Yagaragaje ko igihugu gihagaze neza mu nzego zose.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi Nama byibanze ku ngingo zikurikira :

1.Kugaragaza iby’ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere(NST1)

2.Guharanira kwigira mu bukungu : Ingamba n’ibisubizo bishingiye ku nkingi zisanzwe z’Ubukungu n’inkingi nshya

3.Urugendo rw’ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda

4. Uruhare rw’urubyiruko mu kugena ahazaza heza h’u Rwanda

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

- Advertisement -

UBUKUNGU

1.Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo:

Kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa

Kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’Igihugu

Kongera ingano y’ubuso bwuhirwa

Kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro

2.Gukomeza kwihuisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose,cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze  kubakwa

3.Gukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umuasruro ku isoko.

4.Gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu kandi bagahabwa amakuru y’amahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.

5.Gukomeza gukwirakwiza amazi  mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.

6.Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishanga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.

IMIBEREHO MYIZA

7.Gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi , hongerwa imibare y’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo mu buvuzi no gukemura imbogamizi izari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi inoze.

8. Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye..

9.Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imboneka rimwe(Rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

10. Guteza imbere urwego rwa siporo hibandwa ku : Gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano y’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye.

IMIYOBORERE

  1. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’Ubumwe n’Ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside,guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
  2. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo.
  3. Kurushaho kwerekana no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere harimo.

Kumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi.

Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda.

Gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.

UMUSEKE.RW