La Masia igiye gufasha Abanyarwanda gukina muri Espagne

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishuri ry’Abato ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona yo muri Espagne rizwi nka La Masia, rigiye gufasha Abanyarwanda bafite impano, kujya gukina muri iki Gihugu gifatwa nk’igikomeye muri ruhago ku Isi.

Si kenshi abakinnyi b’Abanyarwanda bagira amahirwe yo kujya gukina mu Bihugu bizwi nk’ibikomeye ku Isi, muri ruhago.

Kuri iyi nshuro, biciye muri Academy ya La Masia yo muri Espagne, Abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, bagiye guhabwa amahirwe yo kujya muri iki gihugu.

Nk’uko bigaragara butumire UMUSEKE ufite, La Masia yabicishije muri Academy yitwa ‘Ruaha Sport Academy’ iherereye mu Mujyi wa Iringa muri Tanzania.

Iyi Academy yandikiwe isabwa gushaka abana bari hagati y’imyaka 15-17, bo kujya mu mwiherero uzabera mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ababyeyi b’aba bana, bagomba kubamenya kuri buri kimwe kizabagendaho, yaba kubategera indege n’ibizabafasha muri uwo mwiherero.

Uyu mwiherero uzaba ukurikiranwa n’abashinzwe gushakira abakinnyi Academy ya La Masia ndetse n’izindi mpuguke muri ruhago zizaba ziturutse ku Mugabane w’i Burayi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye avuga ko, nyuma y’uko Ruaha Sport Academy yo muri Tanzania ihawe ubu butumire, na yo yabinyujije ku mutoza Kayihura Yussuf uzwi nka Tchami utoza abana muri Dream Team Academy, hagatumirwa Abanyarwanda barindwi bazashobora kwiyishyurira byose bizabafasha muri uwo mwiherero.

Kugeza ubu, hamaze kuboneka abana babiri b’Abanyarwanda baziyishyurira byose bakajya muri uyu mwiherero.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko uyu mwiherero uzatangira tariki ya 24 Werurwe 2024, ariko abana bazaba babonye ubushobozi bwo kuwujyamo, bakazaba bamaze gutanga ibyangombwa byose bisabwa bitarenze tariki ya 6 Werurwe 2024.

Abazaba bujuje ibisabwa, bazaca muri Tanzania muri Academy ya Ruaha Sport Academy kugira ngo bajyanirane n’abandi bana b’iyo Academy, cyane ko byaciye mu bufatanye ifitanye na La Masia.

Ubu butumire bwahawe Kayihura Yussuf Tchami, ukoresha nimero ya telefone igendanwa ya 0788447793.

Abana bazaba batoranyijwe, bamwe bazerekeza muri La Masia abandi bazajye mu yandi makipe mato y’abato ku Mugabane w’i Burayi, bazafashwe gukuza impano za bo.

Academy ya La Masia, iri mu zikomeye ku Isi zazamuye abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi, Andres Iniesta, Sergio Busquets, Xavi, Carlos Puyol, Gérard Pique n’abandi.

Messi na Iniesta bazamukiye muri La Masia

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW