Gakenke: Inkuba yishe abanyamasengesho bane

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Coko mu Kagari Kairima Umudugudu wa Matovu, Inkuba yakubise abantu 6 bari bagiye gusengera mu ishyamba ahazwi nko ku giti cy’ishaba bane muribo bahita bahasiga ubuzima.

Ni amakuru yamenyekanye atanzwe n’umubyeyi wari uhanyuze avuye kuvuza umwana ku Kigo Nderabuzima cya Coko, abonye imirambo yihutira gutabaza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirahagoboka bajyanwa kwa muganga.

Aba baturage uko ari 6 ngo bari bagiye gusengera mu ishyamba ry’ahazwi nko ku giti cy’ishaba ubusanzwe hari igicumbi cy’ubukerarugendo.

Kugira ngo bamenye ko bari baje gusenga iruhande rw’imirambo yabo hari Bibiliya n’ibikapu byabo.

Muri abo babiri barokotse umwe bigaragara ko yaguye igihumure undi we arakomereka arimo kwitabwaho n’abanga avurwa ibikomere.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jeans Bosco yemeza iby’aya makuru, asaba abaturage kwirinda kugama ahantu hatemewe mu gihe cy’imvura kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati ” Nibyo abaturage 6 bakubiswe n’Inkuba 4 bahita bapfa abandi 2 barakomereka .Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruli barikwitabwaho n’Abaganga.”

Yakomeje agira ati “Icyo tubwira abaturage mu kwirinda inkuba bakurikiza Inama bagirwa n’Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere. Birinda kugama munsi y’Ibiti, kujya mumazi imvura ingwa, gucomeka ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi mu mvura.”

Kugeza ubu abitabye Imana banjyanywe mu Bitaro kugira ngo imiryango yabo yitegure kubashyingura.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko bwiteguye kubatabara ku bufatanye na MINEMA mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

 

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW/ Gakenke