Gicumbi: Umugore ariyemerera ko yataye uruhinja mu cyobo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Akarere ka Gicumbi mu ibara ry'umutuku

Umugore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi ariyemerera ko yajugunye uruhinja rwe mu cyobo gitwara amazi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi buvuga ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi .

Ifatwa rye rye ngo ryagizwemo uruhare n’abaturage ndetse nyiri ubwite yemera ko yataye urwo ruhinja muri icyo cyobo gitwara amazi.

Gusa yisobanura ko uwo mwana yamubyaye yamaze gupfa agahita afata icyemezo kigayitse cyo kumujugunya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yasabye abaturage guca ukubiri no gukora icyaha cyo kwambura ubuzima abana babyaye.

Ati ” Bagomba kujya kwa muganga kugisha inama igihe cyose basamye, no kwisuzumisha kenshi, kuko kutajya kwa muganga no kwihekura bishobora gutuma nawe ubura ubuzima.”

Kugeza ubu uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe dosiye itegerejwe kujyanwa mu Bushinjacyaha.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -