Hakizimana Gervais yashyinguwe (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugwa mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Kenya agapfana n’umukinnyi yatozaga, Hakizimana Gervais yashyinguwe mu cyubahiro.

Umuhango wo gushyingura Hakizimana Gervais wabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024. Nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Mbere yo gushyingura, habanje kuba igitambo cya Misa yo kumusezeraho bwa nyuma. Minisitiri wa Siporo muri Kenya, Ababu Namwamba yari yaje guherekeza Hakizimana Gervais wafashije Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum gukora amateka mu mikino Ngororamubiri ku Isi.

Byari umubabaro mwishi ku muryango wa Gervais Hakizimana, abakinnyi b’umukino wo kwiruka bo mu Rwanda no muri Kenya, abategetsi ba Kenya, n’abandi bantu benshi baje i Kigali mu muhango wo gushyingura uyu mutoza wapfiriye mu mpanuka mu Burengerazuba bwa Kenya ari kumwe n’umukinnyi yatozaga wari uherutse guca umuhigo w’Isi.

Muri uyu muhango, itsinda ryaturutse muri Kenya ryari rikuriwe na Ababu Nwamwamba minisitiri w’urubyiruko, imikino, n’ubuhanzi muri Kenya wizeje ko leta y’iki gihugu izatanga inkunga ya miliyoni eshanu z’amashilingi ya Kenya (asaga miliyoni 40Frw) k’umuryango wa Hakizimana.

Leta y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ntabwo byari bihagarariwe mu muhango wo gushyingura Hakizimana kuri uyu wa gatatu.

Polisi ya Kenya yanzuye ko Hakizimana yaguye mu mpanuka y’imodoka yari itwawe n’umukinnyi yatozaga Kelvin Kiptum, nawe wahise apfa, tariki 11 Gashyantare, na ho undi mugenzi wa Gatatu bari kumwe yararokotse afite ibikomere bito.

Umuryango wa Hakizimana wo mu Rwanda ntiwanyuzwe n’ibyavuye mu icukumbura ry’abaganga ku murambo we, wasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Mu muhango wo kumushyingura i Kigali, Joan Chelimo, umunya-Kenya wahoze asiganwa ku rwego mpuzamahanga akaba n’umupfakazi Hakizimana asize, yavuze ko umugabo we yari Intwari.

- Advertisement -

Yagize ati “Nta muntu ushobora kumva umubabaro mfite mu mutima wanjye.
“Mu byumweru bibiri bishize ubwo yazaga i Nairobi twari dufite ibintu byinshi twapangaga ku buzima bwacu n’ubw’umwana wacu.
“Yashakaga kugira [Kelvin] Kiptum umukinnyi ukomeye kurenza aho ari. Ashaka ko bakora imyitozo myinshi, arambwira ati rero mpa igihe, nyihanganira mbashe gukora ibyo nshaka ngo akazi kanjye gatungane. Ndashaka guhesha ishema Kenya n’u Rwanda, n’Isi yose.”

Hakizimana wari ufite imyaka 36, yavukiye mu karere ka Nyaruguru atangira gukina imikino ngororamubiri mu ikipe ya APR, akina mu ikipe y’igihugu, mbere yo kwinjira mu gushakisha impano no gutoza abakinnyi bakizamuka. Mu 2019, yabonye impano muri Kelvin Kiptum wari ufite imyaka 20 atangira kumutoza.

Mu 2023 ni bwo Kiptum wari ufite imyaka 24, yatangiye kumenyakana cyane ubwo muri Mata (4) yatwaraga Marathon y’i Londre akoresheje 2:01:25, mu Ukwakira(10) aca umuhigo w’Isi mu irushanwa rya Marathon yiruka iya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe kingana na 2:00:35, akuraho amasegonda 34 k’umuhigo wari waraciwe n’umunya-Kenya mugenzi we Eliud Kipchoge.

Mu gushyingura Hakizimana, Minisitiri Namwamba w’imikino muri Kenya, yashimye akazi yakoze mu gufasha Kiptum kuba icyamamare ku Isi.

Yagize ati “Kenya n’u Rwanda, na Aufrika y’i Burasirazuba muri rusange, dutakaje umuntu w’ingirakamaro cyane, ni yo mpamvu Leta ya Kenya yaje kwifatanya namwe mu kunamira uyu musore.

Yakomeje agira ati “Nabonanye nawe nyuma y’iminsi ibiri Kiptum yesheje umuhigo w’Isi. Hakizimana yari umutoza wa mbere ukiri muto guca umuhigo w’Isi muri Marathon.”

Sylvie Nizeyimana, umukinnyi wiruka igice (1/2) cya Marathon yavuze ko Hakizimana atari umutoza w’u Rwanda gusa ko ahubwo Isi yose yari imuhanze amaso.

Yagize ati: “Twamufataga nk’intwari yacu…Agiye hari byinshi yashaka gukora no kwereka Isi ko bishoboka nk’Umunyarwanda. Yabigaragaje ejo bundi atoza umuntu agaca agahigo k’isi.
“Hari indi ntambwe yari yaramaze gutera yo kubona ishyirahamwe ry’Abafaransa rimwizera ndetse n’igihugu nka Kenya gifite inzobere nyinshi mu mikino ngororamubiri kikamwizera, byerekana urwego yari ariho.”

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, inzobere mu gusuzuma imirambo ya Leta ya Kenya yatangarije abanyamakuru ko isuzuma bakoze ku murambo wa Kelvin Kiptum ryerekanye ko yapfuye kubera ibikomere byinshi birimo gushwanyagurika kw’amagufa menshi y’umutwe mu mpanuka mu cyumweru cyashize, aho we na Hakizimana bari bicaye imbere bahise bapfa ubwo imodoka Kiptum yari atwaye yataga umuhanda.

Biteganyijwe ko Kiptum azashyingurwa ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare mu muhango wo ku rwego rw’igihugu uzitabirwa na Perezida William Ruto, nk’uko umwe mu bategetsi b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri muri Kenya yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko Kiptum yagombaga gushyingurwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru ariko byigizwa imbere bigashyirwa ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare kubera gahunda za Perezida Ruto.

Bagiye kumuherekeza bwa nyuma
Abo bakinanye mu Rwanda bagiye kumushyingura
Gervais (iburyo) ari kumwe na Kiptum yatozaga
Kari agahinda mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma
Gervais yabanje gusabirwa n’umuryango we ndetse n’inshuti
Minisitiri wa Siporo muri Kenya (wa Kabiri ibumoso) Namwamba, yari yaje guherekeza bwa nyuma Hakizimana Gervais
Gervais na Kiptum baguye mu mpanuka

HABIMMANA SADI/UMUSEKE.RW