Ibyo wamenya kuri shampiyona ya Basketball ya 2023-2024

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere ya Basketball mu Bagabo y’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, izaba irimo udushya dutandukanye turimo n’amakipe mashya.

Ni shampiyona izatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024. Izakinirwa ku bibuga byo muri Lycée de Kigali na Kepler.

Ibyo wamenya kuri shampiyona y’uyu mwaka!

Amakipe yaragabanutse. Izakinwa n’amakipe 10 mu gihe umwaka ushize yari amakipe 12 mu bagabo.

Ikipe zizakina shampiyona y’uyu mwaka, ni REG, APR, Espoir, Patriots, K.Titans, Orions, Tigers, UGB, Kepler na Inspired Generation.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, hazaba harimo ikipe ya Kepler BBC na Inspired Generation BBC zazamutse zivuye mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya APR Basketball Club ibitse igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya y’umwaka ushize, izatangira shampiyona y’uyu mwaka ihura na Kepler BBC ibitse igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya kabiri y’umwaka ushize.

Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2023, azahura ku munsi wa gatatu. Ayo ni Orion BBC na K.Titans BBC. Uyu mukino uzaba tariki ya 24 Gashyantare 2024.

Ikipe ya APR BBC na REG BBC, zizahura ku munsi wa 21 wa shampiyona. Bizaba ari tariki ya 29 Gashyantare 2024.

- Advertisement -

Amakipe abiri yazamutse uyu mwaka, azahura ku munsi wa munani wa shampiyona. Azaba ari tariki ya 24 Gashyantare 2024.

Ikipe ya Patriots BBC, ntizaba iri kumwe n’uwahoze ari kapiteni wa yo, Mugabe Aristide. Iyi kipe izakira REG BBC ku munsi wa 15 wa shampiyona. Bizaba ari tariki ya 15 Werurwe 2024.

Ikipe ya APR BBC, izasoza imikino ibanza ya shampiyona, ihura na Patriots BBC. Bizaba ari tariki ya 22 Werurwe 2024.

Shampiyona y’uyu mwaka ya Basketball, izaba irimo amakipe 10 aho kuba 12

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW