Mohamed Wade na Rayon Sports bakoze Divorce bucece

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza w’Umunya-Mauritania, Mohamed Wade watozaga ikipe ya Rayon Sports, ntakiri mu mibare y’iyi kipe n’ubwo nta werura ngo abyemeze.

Mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Kanama, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Mohamed Wade nk’uwari umutoza wari wungirije Yamen Zelfani utaratinze muri iyi kipe.

Nyuma yo gutandukana na Yamen kubera umusaruro nkene, uyu Munya-Mauritania yahise asigarana inshingano zo gutoza iyi kipe.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gusigarana ikipe nk’umutoza mukuru, Mohamed Wade nta bwo umusaruro we wabaye mwiza ndetse hateketezwa kumushakiraho uzamwungiriza ariko ubuyobozi bwa Gikundiro buza gusanga butaba bukemuye ikibazo.

N’ubwo aka kanya Rayon Sports itaremeza ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza uvuga ko arwaye bikaba impamvu imubuza kuza mu kazi, ariko impande zombi zisa n’izamaze gutandukana bucece.

Abari hafi ya Wade, bavuga ko byamunaniye kwakira ko bamuzaniyeho undi mutoza mukuru, nyamara ari we wafatwaga nk’umukuru.

Nyuma y’ibi kandi, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette, aherutse kuvuga ko atiteguye gukorana na Mohamed, cyane ko kuva yaza mu Rwanda ataranamuhamagara ngo baganire ku kazi.

Abasesengura neza iby’uyu Munya-Mauritania na Gikundiro, bahamya ko gutandukana kwamaze kuba ahubwo igisigaye ari ukubyemeza.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 36, nyuma ya APR FC ya mbere ifite amanota 42 mu mikino 19 imaze gukinwa.

- Advertisement -
Mohamed Wade ntakiri mu mibare ya Rayon Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW