Imvugo za Tshisekedi zatumye Abanyamulenge barushaho kwibasirwa

Amagambo Perezida Tshisekedi aherutse gutangariza i Kinshasa ko Abanyamulenge n’Abatutsi atari bo bafite ibibazo gusa, yakajije umurindi wo kwibasira abanye-Congo bo muri ayo moko.

Ni amagambo Tshisekedi yavuze ku wa 22 Gashyantare 2024 ubwo yaganiraga ku ngingo zirebana n’ubuzima bwa Congo, akavuga ko mu moko 450 atuye icyo gihugu atari Abanyamulenge n’Abatutsi bugarijwe n’ibibazo gusa.

Aya magambo yakojeje agati mu ntozi nyuma y’igihe ayo moko yavuze abayeho nabi ku buryo budasanzwe bitewe n’ubwicanyi n’ivangura rikomeye bakorerwa.

Ni amoko ahigwa umunsi ku munsi n’iimitwe yitwara Gisirikare itandukanye irimo Wazalendo, Mai Mai Biloze Bishambuke, Yakutumba, Ebuela, René n’indi mitwe nka Red Tabara yo mu Burundi.

Nyuma y’amasaha macye Perezida Tshisekedi atanze icyo kiganiro, abashinzwe umutekano i Bukavu muri Kivu y’Epfo bateye imiryango y’Abanyamulenge bata muri yombi abantu barenga barindwi.

Hafunzwe kandi umupolisi w’Umunyamulenge ndetse umupasitori wo muri Kamanyola yambikwa ubusa mu ruhame.

Mugwema Jacques ukuriye Sosiyete Sivili mu bice bya Bibokoboko muri Zone ya Fizi avuga ko ubwoko bw’abanyamulenge n’Abatutsi bukorerwa akarengane gashingiye ku ivangura ubutegetsi burebera.

Yabwiye UMUSEKE ko hatabaho guhana abakora ubwo bugizi bwa nabi ahubwo abarwanya ako karengane akaba aribo babigenderamo.

Avuga ko MONUSCO n’umuryango mpuzamahanga nta kintu na kimwe ikora kugira ngo amahoro agaruke muri Congo.

- Advertisement -

Yagize ati “ Kuva mu 2017 ibikorwa by’akarengane ntibyigeze bihagarara kugeza uyu munsi. Akarengane gakunda gukorerwa abanyamulenge bazira ubwoko bwabo ngo kuko ari Abatutsi, hari abasirikare batwikwa bazira ubu bwoko, kugeza n’uyu munsi ntibyigeze bihagarara.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’ivangura cyashinze imizi cyane mu mvugo z’ababiba amacakubiri ubutegetsi ntibubafatire ibihano ahubwo bagashyigikirwa .

Ati ” Hari n’uwo bagize umudepite kandi abiba ayo macakubiri, ni ikibazo gishyigikiwe n’ubutegetsi, hari n’umunyamakuru wakoze ikintu cyo kwamagana iri vangura ubu arafunzwe n’abandi bagenda babirenganiramo ahubwo abahezanguni ugasanga aribo bafite ijambo.”

Mugwema akomeza avuga ko imvugo za Perezida Tshisrkedi zo kwamagana amacakubiri akoresha zitandukanye no kubishyira mu bikorwa.A

Ati” Noneho iyo urebye imvugo za Perezida Tshisekedi uburyo abivuga ku mbuga nkoranyambaga, abyamagana ugasanga imvugo n’ingiro bitandukanye bikatubera urujijo kuko arabyamagana bigakomeza”

Yakomeje agira ati ” Amaraporo asohoka arabogama kuko bayakura kuri aba bahezanguni aho kugira ngo batange raporo igaragaza ako karengane ahubwo bagatanga ibinyuranye ku buryo bituma twibaza ko n’akajagari kari muri Congo bagafitemo inyungu.”

Kugeza ubu 85% by’Imidugudu y’Abanyamulenge yaratwitswe, Inka zirenga 500 000 ziribwa, abandi barafungwa, bagatotezwa bakicwa urubozo mu gihugu.

Ubwo bwicanyi bukorwa ku manywa y’ihangu bushyigikiwe n’ubutegetsi Aho raporo nyinshi za LONI zashyize mu majwi imitwe yitwara gisirikare ikorana na FARDC.

Perezida wa RDC, Antoine Felix Tshisekedi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW