Kamerhe yasabye Tshisekedi gufungura umuriro ku Rwanda

Vital Kamerhe yingingiye Perezida Felix Tshisekedi gufata icyemezo ntakuka cyo gutera u Rwanda, mu rwego rwo gushyira iherezo ku bitero bya RDF na M23 ngo bituruka ku butaka bw’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 17 Gashyantare 2024, Kamerhe yavuze ko nta gushidikanya RD Congo yatewe n’igihugu cy’u Rwanda.

Kamerhe avuga ko mu buryo bwihutirwa, Igihugu cye kigomba gukoresha uburenganzira gihabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kwirwanaho, bakarwanya u Rwanda avuga ko rwabateye.

Yagize ati “ RDC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda.”

Kamerhe uri ku ruhembe mu bayobozi b’Ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacre, yemeje ko Congo idateze kuganira na M23.

Yagize ati ” Nta mishyikirano kugeza igihe ingabo z’u Rwanda na M23 zivuye ku butaka bwa Congo.”

Yakomeje avuga ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kugaba ibitero k’u Rwanda nk’uko ahora abikangisha.

FARDC iherutse kwadukana ibirego bishya ko drones z’ingabo z’u Rwanda zagerageje gushwanyaguza indege z’intambara za Congo bigafata ubusa.

Ibyo birego bivuga ko izo drones zavuye ku butaka bw’u Rwanda zitera ibisasu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, zangiza indege za gisivile.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW