Kigali: Umugore arakekwaho kwica umugabo amuteye icyuma

Umugore witwa Bazabagira Apolinie, uzwi nka Asia, wo mu Karere ka Nyarugenge,arakekwaho kwica umugabo we witwa Tuyizere Fidele, amuteye icyuma.

Amakuru y’uru rupfu, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2024,mu Kagari ka Katabaro, Murenge wa Kimisagara,mu karere ka Nyarugenge.

Amakuru atangwa n’abaturanyi ba nyakwigendera,avuga ko aba bombi basanzwe bakora akazi ko kubaga inyama mu ibagiro rya Nyabugogo.

Bakomoza ku ntandaro yabyo, bavuga ko bikekwa ko bapfuye amafaranga ibihumbi 20.000frw nkuko babwiye BTN TV.

Umwe yagize ati “Ariko amakuru uko nayumvise, bapfuye 20000frw . Barazamutse bava ku kazi, umugore aramubwira ngo mpa 20.000frw  ufite. Umugabo aramubwira ngo ba uzamutse ndagusanga mu rugo.Ageze mu rugo,bagiye mu cyumba bagumamo, haza umuntu usahaka inzu. Umugore yarari gutegura imbuto z’umwana mu cyumba, niba umugabo yaramukubise urushyi, wa mugore ahita  iamutera icyuma.”

Umukuru w’umudugudu w’Umurinzi,Hategekimana Aolphe, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ariko bitazwi.

Ati “Amakuru twayamenye, dutabajwe n’abaturage,batubwira yuko ari umugore n’umugabo barwanye ariko umugabo akaba atewe icyuma.Umugabo yagiye kwa muganga avirirana ariko umugore yavuze ko bajyaga bakimbirana.”

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Ibyo bikiba ukekwa yahise atabwa muri yombi mu gihe umugabo we yihutanywe kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW