Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kamenge bavuga babangamiwe n’Inyubako z’uwitwa Bisamaza Private zirimo kubasenyera inzu zikanangiza insinga z’amashanyarazi Leta yabegereje.
Abahaye UMUSEKE amakuru ni bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kamenge, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Abo baturage bavuga ko hashize igihe batakambira Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali ndetse n’Umujyi wa Kigali ko uyu Bisamaza Private yubatse izo nyubako nta byangombwa afite aho yayoboye amazi mu nzu no mu bibanza bahafite Gitifu w’Umurenge akabima amatwi.
Bakavuga ko kubasenyera inzu no kubangiriza ibibanza, bamushinja ko n’ibyo yubaka bidakomeye kuko igipangu yubatse guheruka kugwa ku nkingi zifata insinga z’amashanyarazi bamara icyumweru bari mu kizima.
Bavuze ko mu biganiro bagiye bakorana na Bisamaza Private bamusaba gukosora icyo kibazo, nta gaciro yigeze abiha.
Bakavuga ko bamaze kubona ko Gitifu amukingira ikibaba bandikiye Umujyi wa Kigali, wohereza abakozi bahageze bamusaba guhagarika kubaka kuko nta ruhushya yabiherewe, ariko hashize iminsi mikeya yongera gusubukura.
Umwe yagize ati “Ntabwo turamenya ikibyihishe inyuma ndetse n’ingufu uyu mugabo utwangiriza afite.”
Bisamaza Private uvugwaho iki kibazo, twamuhamagaye ntiyafata Telefoni, tumwandikira n’Ubutumwa bugufi kugira ngo asobanure niba ibimuvugwaho ari ukuri nabwo ntiyasubiza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwaremezo bigamije Imibereho myiza y’abaturage no kurengera Ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Rurangwa Jean Claude ntabwo yasubije niba uyu Bisamaza Private yarubatse abiherewe ibyangombwa.
- Advertisement -
Cyakora Rurangwa avuga ko bakimara kumenya iki kibazo, bohereje abakozi basanga amazi yangiza inzu z’abaturage ari aturuka mu Mudugudu wa Norvège basanga Bisamaza koko yarubatse umuyoboro w’amazi asandara mu bibanza by’abaturage.
Ati “Ayo mazi aturuka ku musozi wa Kigali(Mont Kigali) mu gace gatuwe ka Norvège.”
Rurangwa avuga ko abatuye muri uyu Mudugudu wa Kamenge bagomba gufatanya bagashakira amazi inzira.
Igice kimwe cy’igipangu kirekire Bisamaza yubatse cyaridukiye inkingi z’amashanyarazi, igisigaye kirimo kwiyasa ku buryo hatagize igikorwa cyagwira Imodoka zo mu igaraji riri munsi yacyo.
Nubwo bimeze bityo bamwe mu bakora mu Ishami ry’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali babwiye UMUSEKE ko Bisamaza yubatse nta byangombwa.
MUHIZIL ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali